Kigali

Abakinnyi b’Abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda barimo Jules Ulimwengu batangiye kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 13 August 2019 Yasuwe: 4085

Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatumije abakinnyi bakomoka mu Burundi ariko bakoresha indangamuntu z’u Rwanda muri shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League, hagamijwe kumenya uko bazibonye ndetse koko niba bakwiye gukina mu Rwanda nk’abenegihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro cy’uru rwego ku Kacyiru. Abakinnyi bitabye barimo Iragire Saidi, Ndizeye Samuel na Ulimwengu Jules bakinira Rayon Sports, Nimubona Emery, Munyakazi Youssul Lule na Hakizimana Kevin bakinira Police FC n’abandi.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’intabaza yatanzwe na Rurangirwa Louis, wavuze ko hari abantu benshi cyane cyane Abarundi, bakina mu Rwanda, batunze indangamuntu zabonywe mu buryo butemewe.

Mu byo aba bakinnyi babazwaga harimo gusobanura inzira byanyuzemo ngo babone indangamuntu. Nyuma nibwo bazahabwa igisubizo ntakuka.

Hari amakuru ko abakinnyi barimo aba Bugesera FC bahise bamburwa indangamuntu z’u Rwanda bakoreshaga.

Ibi bibaye nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avugiye ko abi ari amanyanga bityo ko uwo iperereza rizagaragaza ko yatanze izi ndangamuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko agomba kubiryozwa.

“Njyewe icyo kibazo sinari nkizi, ariko mu byukuri icyo navuga, ni uko umuntu wese uzi neza ko yaba yarakoze amakosa yo gutanga indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yitegure ko nituramuka tubikuriranye tukamufata, azakanirwa urumukwiye, kandi azahanwa hakurikijwe icyo amategeko avuga.” Niko yavuze.

Abakinnyi barebwa n’iki kibazo Rurangirwa Louis yatanze mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka

- Tokoto André (Mukura Victory Sports)

- Ntate Djumaine (Yatandukanye na AS Kigali)

- Harerimana Rachid Léon (AS Kigali)

- Idi Djumapili (Etincelles FC)

- Girukwishaka Fabrice

- Habonimana Jimmy Abdoul (Etincelles FC)

- Kavumbagu Nahimana Guy (Etincelles FC)

- Ndikumana Mussa

- Irakoze Saidi (Rayon Sports)

- Ndikumana Magloire (Police FC)

- Bigirimana Yahya (Yakoraga igeragezwa muri Rayon Sports)

- Idi Saidi Djuma (Mukura VS)

- Ismael Wilondja (Mukura VS)

- Munyakazi Yussuf Lule (Police FC)

- Ulimwengu Jules (Rayon Sports)

- Nininahazwe Fabrice (Yatandukanye na AS Kigali)

- Ndoriyobija Eric (Police FC)

- Nimubona Emery (Police FC)

- Cyitegetse Bogard (AS Kigali)

- Ntahobari Assouman (Mukura VS)

- Iragire Said (Rayon Sports)

- Ndayishimiye Hussein (Espoir FC)

- Hakizimana Kevin (Police FC)

- Mussa Muryango (AS Kigali)

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Kuba abantu tugendera ku bwenegihugu,bigatuma ndetse bamwe bafungwa cyangwa bakicwa kubera ubwenegihugu,bibabaza Imana yaturemye ishaka ko "tuba umwe" kandi tugakundana,tutitaye ku bwenegihugu.Ibihugu byazanywe n’intambara,nyamara Imana itubuza kurwana.Niyo mpamvu ku munsi wa nyuma,imana izahindura ibintu bikaba bishya,isi ikongera ikaba igihugu kimwe kivuga ururimi rumwe nkuko byahoze kera.Soma Intangiriro 11,umurongo wa 1.Bazaba bakundana bose kandi bumvira Imana,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi.Ubwenegihugu bukavaho burundu,kimwe hamwe na Identity Cards na Passports.Dushake Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo,twe guhera mu gushaka ibyisi gusa.

    5 days ago

Inzindi nkuru

Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gukomeza gutoza Amavubi

Umutoza Mashami Vincent wari umaze umwaka urenga ari umutoza w’Amavubi...
19 August 2019 Yasuwe: 640 0

Rutahizamu Lukaku yasubije abakunzi ba ruhago bamwibasiye bamuhora ko...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku yarakajwe bikomeye...
19 August 2019 Yasuwe: 1539 0

David Luiz yahishuye impamvu yavuye mu ikipe ya Chelsea FC igitaraganya

Myugariro David Luiz uherutse gutungurana akava mu ikipe ya Chelsea FC...
18 August 2019 Yasuwe: 3908 0

Umutoza w’umunyabigwi agiye guhabwa akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports...

Amakuru aravuga ko mu cyumweru gitaha ikipe ya Rayon Sports izatangaza ko...
18 August 2019 Yasuwe: 8511 0

Van Persie yahishuye impamvu ikomeye yatumye ava muri Arsenal akerekeza...

Rutahizamu Robin van Persie wakiniye Arsenal na Manchester United yavuze ko...
17 August 2019 Yasuwe: 3698 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze uburyo bwaguze abakinnyi batandukanye...

Ni nyuma yaho abakinnyi bagera kuri 24 bakina mu Rwanda bafite indangamuntu...
17 August 2019 Yasuwe: 7490 1