Kigali

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports batunguranye bahagarika gukora imyitozo mu gihe aribo bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 21 May 2019 Yasuwe: 2935

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagaritse gukora imyitozo, nyamara bafite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019.

Icyemezo cyo guhagarika imyitozo, cyaje gikurikira amasezerano ubuyobozi bw’ikipe yabo bwari bwagiranye na bo nyamara bikarangira butayashyize mu bikorwa.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports utifujwe ko amazina ye ajya mu itangazamakuru.

Uyu mukinnyi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru kobahisemo guhagarika imyitozo bitewe n’uko batarahabwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri n’ayandi y’uduhimbazamusyi baberewemo n’ikipe.

Ati “Uyu munsi imyitozo ntabwo twayikoze kuko bataraduha amafaranga baturimo. Ni ibirarane by’amezi abiri tutarabona.’’’

Nyuma ngo abakinnyi bagiye guteranira kwa Muhirwa Frederic usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’iki kibazo.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Magingo aya iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 66, ikaba irusha APR FC iyikurikiye amanota ane yose. Mu gihe Azam Rwanda Premier league ibura imikino ibiri ngo isozwe, Rayon Sports irasabwa gutsinda umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ifitanye na Kirehe FC igahita itwara igikombe.

Mu gihe iyi kipe yaba idatsinze Kirehe, hategerezwa umukino w’umunsi wa nyuma izakiramo Marines FC ku wa 01 Kamena.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ngoga

    ibi byarangiye bamaze kwishyurwa frws yose, ubu bari tayari gukubita kirehe bakazamura igikombe inyakarambi, ahubwo police ishinzwe ibyo mumuhanda nibe itegura uburyo umuhanda kigali rusumo uzaba urindiwe umutekano, kugirango hirindwe impanuka zishobora kuvuka igihe Rayon yaramuka itsinze ,noneho reception yo yazabera regional kuri marine fc inshuti yakadasohoka ya APR fc ,batizanya n’imiheha n’matasi yokunweramo, ngo n’ikigupfa baratizanya iyo umwe yatetse isombe.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Fernando Torres wasezeye ku mupira w’amaguru yavuze umukinnyi umwe mubo...

Rutahizamu Fernando Torres wubatse izina mu ikipe ya Liverpool no muri...
24 June 2019 Yasuwe: 3203 0

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yizihije isabukuru y’amavuko ari kumwe...

Umutoza wa Rayon Sports , Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uri uri mu...
24 June 2019 Yasuwe: 2409 1

Rayon Sports yatumiye perezida Kagame kuzaza kureba umukino wa nyuma...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burifuza ko nyakubahwa perezida Kagame...
24 June 2019 Yasuwe: 3040 1

Tanzania na Kenya zagaragaje urwego rwo hasi cyane mu gikombe...

Tanzania yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal mu mukino yakozemo amakosa menshi...
24 June 2019 Yasuwe: 1470 0

Rayon Sports izacakirana na AS Kigali muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo...

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutombora AS Kigali muri ½ cy’irangiza...
23 June 2019 Yasuwe: 4406 0

Abakinnyi ba Manchester United basabye ubuyobozi bwa Manchester United...

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Manchester United ndetse n’umutoza wayo Ole...
23 June 2019 Yasuwe: 5932 0