skol
fortebet

Abakinnyi b’Ubufaransa bakiriwe nk’abami ubwo bageraga mu mujyi wa Paris [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Abafana b’Ubufaransa barenga ibihumbi 500 bari bateraniye ku marembo ya Champs Elysees aho perezida Emmanuel Macron akorera baje gukomera amashyi n’impundu ikipe y’igihugu yabo yatwaye igikombe cy’isi ku munsi w’ejo itsinze Croatia ibitego 4-2.

Sponsored Ad

Mu byishimo byinshi,abakinnyi b’Ubufaransa basesekaye mu mujyi wa Paris mu masaha ya nyuma ya saa sita bari kumwe na perezida wa FFF Noel Le Graet,bakirwa nka yesu ageze I Yerusalemu n’abafana batagira ingano.

Abakinnyi b’Ubufaransa batambagiye umujyi wa Paris bafashe igikombe cy’isi nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle.

Ubufaransa bwatsinze Croatia ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade Luzhniki ku munsi w’ejo, byatsinzwe na Antoine Griezmann,Paul Pogba,Kylian Mbappe na Mandzukic witsinze bituma bwegukana igikombe cy’isi ku nshuro ya 2 nyuma y’icyo bwegukanye mu mwaka wa 1998.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa