skol
fortebet

Abakinnyi b’Ubwongereza basomanye mu buryo butangaje n’abagore ndetse n’abakunzi babo nyuma yo gusezerera Colombia [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi b’Ubwongereza basomanye n’abagore ndetse n’abakunzi babo biratinda ubwo bakoraga amateka yo gutsindira kuri penaliti ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’isi cya ruhago.

Sponsored Ad

Byari bimaze kuba akamenyero ko Ubwongereza busezererwa mu gikombe cy’isi iyo bibaye ngombwa ko hitabazwa penaliti mu mikino y’igikombe cy’isi ,ariko nimugoroba ikipe yabo yakuyeho aka gahigo kabi isezerera Colombia kuri penaliti 4-3 mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.

Abakinnyi b’Ubwongereza bagaragaye bishimira cyane iyi ntsinzi ndetse basomana n’abagore babo aho amafoto y’ibi birori yakwirakwiye hirya no hino ku isi.

Ubwongereza buri mu nzira nziza ishobora kubufasha kugera ku mukino wa nyuma aho buzahura na Sweden mu mikino ya ¼ cy’iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya ,ku Cyumweru.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa