skol
fortebet

Abakinnyi ba Arsenal barifuza ko Sanchez agurishwa

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Alexis Sanchez ukina asatira mu ikipe ya Arsenal ntiyishimiwe na bagenzi be aho bamwe batangaje ko bifuza ko uyu musore yarekurwa kubera agasuzuguro akomeje kubagaragariza ndetse n’ubwitange buke afite mu myitozo.
Mu mukino iyi kipe iheruka gukina na Crystal Palace ku wa kane,nibwo ibimenyetso byagaragaye ko aba bakinnyi batacyishimiye uyu rutahizamu kuko mu bitego 2 yatsinze yishimiye ibitego ari kumwe n’abasore 4 Mesut Ozil,Shkodran Mustafi,Alexandre Lacazette na Sead Kolasinac (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Alexis Sanchez ukina asatira mu ikipe ya Arsenal ntiyishimiwe na bagenzi be aho bamwe batangaje ko bifuza ko uyu musore yarekurwa kubera agasuzuguro akomeje kubagaragariza ndetse n’ubwitange buke afite mu myitozo.

Mu mukino iyi kipe iheruka gukina na Crystal Palace ku wa kane,nibwo ibimenyetso byagaragaye ko aba bakinnyi batacyishimiye uyu rutahizamu kuko mu bitego 2 yatsinze yishimiye ibitego ari kumwe n’abasore 4 Mesut Ozil,Shkodran Mustafi,Alexandre Lacazette na Sead Kolasinac mu gihe abandi bo bagaragaje ko bitabashishikaje.

Thierry Henry wabaye umukinnyi w’igihangange mu ikipe ya Arsenal yabaye uwa mbere mu gutangaza ko abakinnyi ba Arsenal batacyishimiye uyu mukinnyi nyuma y’uyu mukino ubwo yari mu busesenguzi kuri Skysports cyane ko ariko kazi akora.

Mu makuru yagiye ashyirwa hanze n’ibitangazamakuru nyuma y’ayamagambo ya Thierry Henry ,ni uko uyu musore asigaye asuzugura bagenzi be mu myitozo ndetse asigaye akererwa imyitozo cyane kubera gutembereza imbwa ze.

Biravugwa ko uyu musore yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester City kuyerekezamo mu kwezi kwa mbere cyane ko yifuza kuyifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League y’uyu mwaka.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa