Abakinnyi ba Arsenal barwaniye mu myitozo yo kwitegura Atletico Madrid
Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018
Abasore babiri bakinira Arsenal Alexandre Lacazette na Hector Bellerin barwaniye mu myitozo ya nyuma yo kwitegura umukino ubanza wa ½ cya UEFA Europa League bagomba guhura na Atletico Madrid uyu munsi bapfuye ko umwe yakiniye nabi undi ubwo bari bahuriye ku mupira.
Aba basore bari mu ikipe iza kubanza mu kibuga uyu munsi,ntabwo babashije kwihangana ubwo umwe yateraga umuserebeko mugenzi we,bikamubabaza kubera ko yashoboraga kuvunika byatumye bafatana mui ijosi birangira bagenzi babo bahagobotse.
Lacazette na Bellerin bafatanye mu mashati
Benshi banenze imyitwarire mibi y’aba basore bombi bashwanye kandi bafite urugamba rutoroshye rwo gusezerera ikipe ya Atletico Madrid ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe cya Europa League.
Arsenal na Atletico Madrid bagiye guhura ku nshuro ya mbere mu irushanwa iryo ariryo ryose aho yombi ahabwa amahirwe ko izarokoka ariyo izeguka iki gikombe cya Europa League.
Ku munsi w’ejo,Arsenal yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura Atletico barakina uyu munsi
Arsenal ntirabasha kwegukana Europa League mu gihe Atletico Madrid yo ishaka igikombe cya Gatatu uyu mwaka.
Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga:
Arsenal: Čech (CZE); Bellerín (ESP), Mustafi (GER), Koscielny (FRA), Monreal (ESP); Ramsey (WAL), Xhaka (SUI), Wilshere (ENG);Welbeck (ENG), Özil (GER); Lacazette (FRA).
Atlético Madrid: Oblak (SVN); Juanfran (ESP), Savić (MNE), Godín (URU), Lucas (FRA); Correa (ARG), Saúl Ñíguez (ESP), Gabi (ESP), Koke (ESP); Griezmann (FRA), Diego Costa (ESP)
Ibitekerezo
ALISENAL IZAKITWALA