Kigali

Abakinnyi ba Benediction Excel Energy bakomerekeye mu isiganwa ryo muri RDC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 1052

Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Benediction Excel Energy baraye bakomerekeye mu Gace ka Kabiri ka Tour de la RDC ubwo bari mu gikundi kinini bahanganira kugatwara.

Abakinnyi bagera kuri 20 barimo n’ab’Ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu bakomerekeye muri iyi mpanuka ikomeye ubwo batanguranwaga ku murongo wo gutsinda cyane ko bagombaga gusoza bamanuka baza gutegwa n’utugabanyamuvuduko ‘dos d’âne’ baragwa.

Umutoza wa RDC, Nsumbu Matthias Pierre, yabwiye Actualité du Congo ko iyi mpanuka yatewe n’uko isiganwa ryasorejwe ahamanuka ndetse hari n’utugabanyamuvuduko.

Yagize ati ”Akagabanyamavuduko ‘dos d’âne’ ni ko kateye impanuka, ubwo abakinnyi banyongaga batanguranwa, bari ku muvuduko nk’uw’ibilometero 60 na 70, hari umwe wabangamiye abandi atuma bagwa. Dukurikije ibibaye, ntabwo uyu munsi wakabazwe, mu gitondo bari batubwiye ko isiganwa rirangirira ahazamuka. Twatunguwe no gusanga ari aha, dutegereje igikurikiraho.”

Ku basiganwa bamwe, aka gace ka kabiri gashobora no kuba aka nyuma nk’uko byatangajwe n’uhagarariye ubuvuzi muri iri rushanwa, Roger Lissa Temo.

Yagize ati ”Hari abahahamutse, abandi birasaba kubanyuza mu cyuma kuko bakutse intugu. Hari n’uwo bigaragaga ko ashobora kuba yavunitse umurundi.”

Uwizeyimana Bonaventure na Nsengimana Jean Bosco bagaragaye biyambuye hejuru, aho bikekwa ko bari muri bamwe mu baguye hasi.

Ruberwa Jean Damascène wari wambaye umwenda w’umuhondo ndetse we biravugwa ko ntacyo yabaye.

Uyoboye iri rushanwa Francis Ducreux yanenze bikomeye abariteguye ngo kuko ntaho byabaye ko amagare asorezwa ahamanuka, ndetse asaba abategura inzira kwiga neza uko uyu mukino ukinwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe...
23 August 2019 Yasuwe: 3275 0

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 2600 0

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 1991 0

Rutanga yavuze amayeri bazakoresha kugira ngo basezerere ikipe ya Al...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yabwiye abanyamakuru mbere yo...
23 August 2019 Yasuwe: 2417 0

Rayon Sports yakubye inshuro 16 agahimbazamusyi k’abakinnyi kugira ngo...

Rayon Sports yaraye yerekeje mu gihugu cya Sudani gukina umukino wo...
23 August 2019 Yasuwe: 1889 0

APR FC yegukanye igikombe cyahuzaga ingabo muri EAC itarakina umukino wa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’ u Rwanda,RDF,yegukanye igikombe...
22 August 2019 Yasuwe: 2697 3