skol
fortebet

Abakinnyi ba Koreya y’Epfo bibasiriwe na bamwe mu bafana babo ubwo bageraga ku kibuga cy’indege [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Nubwo batunguye isi yose bagatsinda Ubudage ndetse bagatuma busezererwa,abakinnyi ba Koreya y’Epfo bibasiriye n’abafana babo ubwo bageraga ku kibuga cya Incheon International Airport ku munsi w’ejo,bagaterwa amagi.

Sponsored Ad

Bamwe mu bafana ba Koreya y’Epfo bari bariye karungu,bateye amagi abakinnyi babo ubwo bageraga ku kibuga cy’indege bavuye mu Burusiya ndetse bari kwifotoza ifoto y’urwibutso imbere y’abanyamakuru bari baje kubakira.

Benshi mu bafana ba Koreya y’Epfo bishimiye iyi kipe ndetse bayikomera amashyi ubwo yasesekaraga ku kibuga Incheon International Airport ariko hari ba ntamunoza bake bifuzaga ko ikipe igera mu mikino ya 1/16 bateye abakinnyi amagi ubwo barimo bifotoza.

Kapiteni wa Koreya Heung Min Son n’umutoza Shin Tae-yong begereye abafana babasaba imbabazi kuba batashoboye kurenga amatsinda gusa babibutsa ko bakoze amateka yo gutsinda ikipe yari ifite igikombe cy’isi cy’Ubudage ndetse bibaha icyizere cyo kuzitwara neza mu mikino ya Asian Cup izaba mu mwaka utaha.

Nubwo aba bafana bateye abakinnyi amagi,ntibigeze babakomeretsa ndetse nta muntu n’umwe wakomeretse kuko abashinzwe umutekano bahabaye intwari barababuza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa