Kigali

Abakinnyi ba Liverpool batunguye benshi kubera ibyo bashaka gukorera Raheem Sterling

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 5397

Benshi mu bakinnyi ba Liverpool bavuze ko biteguye guhundagazaho amajwi Raheem Sterling ubwo azaba ahanganye na mugenzi wabo bakinana Virgil Van Dijk mu marushanwa yo gutora umukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi ba Liverpool bemeje ko bazatora Raheem Sterling ku gihembo cya PFA Player of the Year gihabwa umukinnyi witwaye neza muri mwaka w’imikino atowe n’abakinnyi bose bayikinamo.

Mu mategeko agenga aya matora,nta mukinnyi uba wemerewe gutora uwo bakinana ariyo mpamvu abakinnyi ba Liverpool bose biyemeje gutora Sterling ahanini bitewe n’uko nawe yazamukiye muri iyi kipe mbere y’uko yerekeza muri Manchester City bahanganiye igikombe.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bemeje ko uyu mwaka Sterling azaba ahanganye cyane na myugariro Virgil Van Dijk wigaragaje cyane,agafasha ikipe ya Liverpool kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka.

Umwe mu bantu baba hafi abakinnyi ba Liverpool yabwiye Dailymail ko hafi ya bose biyemeje kumutora kugira ngo yegukane iki gikombe azaba ahanganyemo cyane na mugenzi wabo Van Dijk.

ubusanzwe abakinnyi banga gutora umukinnyi uhanganye na mugenzi wabo kuri iki gikombe kugira ngo adatsinda mugenzi wabo ariko siko bimeze ku ba Liverpool bo ngo biteguye gutora Sterling.


Abakinnyi ba Liverpool ngo bazatora Sterling uzaba ahanganye na Van Dijk bakinana

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa APR FC yabajije ikibazo gitangaje abanyamakuru nyuma yo...

Umutoza mushya wa APR FC,Mohamed Adil yanenze imisifurire yo mu gikombe...
15 September 2019 Yasuwe: 7196 0

Hazard na Courtois bagiriye inama Zidane y’umukinnyi yagura agafasha Real...

Rutahizamu Eden Hazard n’umunyezamu Thibaut Courtois babwiye umutoza wabo...
15 September 2019 Yasuwe: 4126 0

Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije...

Rutahizamu Neymar Jr waraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG muri uyu...
15 September 2019 Yasuwe: 3715 0

Kidum yiyemeje guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre yamaze gutangaza ko agiye guhagarika...
15 September 2019 Yasuwe: 4343 0

Umutoza watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yitabye Imana

Umukambwe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Rudi Gutendorf, uzwiho kuba yaratoje...
15 September 2019 Yasuwe: 2593 0

CAF CC: AS Kigali yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yo gukinira mu...

AS Kigali ntiyabashije kwizigamira impamba yo kuzajyana I Kampala mu mukino...
14 September 2019 Yasuwe: 2432 0