Kigali

Abakinnyi ba Manchester United barashinja Mourinho imyitwarire mibi no gutsindisha ikipe

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 July 2018 Yasuwe: 1223

Ibya Mourinho na Manchester United bikomeje kuzamba kuko kuva berekeza mu mwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino utaha muri USA,ikipe iri gutsindwa umusubirizo ndetse abakinnyi bamwe batashatse ko amzina yabo atangazwa babwiye abanyamakuru ko imyitwarire mibi y’umutoza wabo ariyo ituma batsindwa.

Jose Mourinho umaze iminsi yibasira ubuyobozi bwe abuhora kutamugurira abakinnyi,akomeje kugaragaza imyitwarire idahwitse imbere y’abakinnyi be bari kumwe muri USA aho abagaragariza uburakari ndetse akabafata nabi.

Abakinnyi ba Manchester United barashinja Mourinho kugira uruhare mu gutsindwa kwabo

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 4-1,Jose Mourinho yagiye mu itangazamakuru avuga ko nta bakinnyi afite ndetse ategereje abari mu biruhuko,ibintu byababaje aba basore cyane bituma bagana mu binyamakuru kugaragaza agahinda kabo.

Bamwe mu bakinnyi batashatse ko amazina yabo atangazwa batangarije ibinyamakuru ko umujinya wo kutagurirwa abakinnyi ariwo wazambije ibintu byose,bituma ikipe itsindwa cyane muri iyi myiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Bagize bati “uburakari bwa Mourinho bwangije umwiherero wose.Ntabwo abanye neza na Ed Woodward none natwe byatugizeho ingaruka.Turabona imyitwarire ye idahwitse muri iyi minsi.”

Jose Mourinho aherutse kujya mu itangazamakuru yibasira umukinnyi Anthony Martial wavuye mu myitozo ajya kureba umukunzi we wari ugiye kubyara bibabaza abakinnyi cyane.

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 4-1 mu mukino uheruka,Mourinho yabwiye abanyamakuru ko atishimiye ko ushinzwe kugura abakinnyi Ed Woodward yanze kumugurira abakinnyi 2 yamusabye.

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Bwongereza batoye ko umutoza Jose Mourinho ashobora kuzaba umutoza wa mbere uzirukanwa muri Premier League ubwo izaba itangiye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zinedine Zidane yatigishije isi kubera amagambo akomeye yatangaje

Umunyabigwi Zinedine Zidane yatunguye benshi kubera amagambo yatangarije...
15 August 2018 Yasuwe: 3784 0

Amagambo umutoza wa Real Madrid yavuze kuri Gareth Bale yatangaje...

Umutoza Julen Lopetegui wa Real Madrid yasingije bikomeye Gareth Bale...
15 August 2018 Yasuwe: 1460 0

Sergio Ramos yandagaje Klopp wamushinje kuvuna Salah abigambiriye

Myugariro wa Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos yandagaje...
15 August 2018 Yasuwe: 1459 0

Benshi batewe ubwoba n’imvune y’umukinnyi wa Borussia Dortmund...

Umukinnyi witwa Dario Scuderi wagize imvune ikomeye mu mwaka wa...
14 August 2018 Yasuwe: 2448 0

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano...

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka...
14 August 2018 Yasuwe: 2624 0

Aubameyang yagiriye inama ikomeye umutoza wa Arsenal Unai Emery

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yagiriye...
14 August 2018 Yasuwe: 2101 0