skol
fortebet

Abakinnyi ba Manchester United batangaje umukinnyi uri kubatsindisha muri iyi minsi

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bakinnyi ba Manchester United batangaje ko batiyumvisha impamvu ituma umutoza Jose Mourinho akinisha umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu kibuga kandi ari kubatsindisha ku buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Benshi mu bakinnyi ba Manchester United babwiye abanyamakuru ko uyu munya Serbia Matic ari ku rwego rwo hasi ndetse ari umwe mu bari kubatsindisha muri iyi minsi kubera ukuntu ari ku rwego rwo hasi.

Matic wageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka ushize,yakinnye iminota yose y’umukino yatangiye mu kibuga gusa muri iyi minsi abakinnyi bakinana ntibiyumvisha ukuntu abanza mu kibuga kandi yarasubiye hasi ku buryo bugaragarira buri wese.

Nubwo aba bakinnyi ba Manchester United banze gutangaza amazina yabo,bavuze ko uyu mukinnyi atagikina nkuko yakinaga muri Chelsea ndetse ariwe utuma ubwugarizi bwa Manchester United bujya mu mazi abira kuko asigaye atakaza imipira cyane.

Matic yakoze ikosa ryatumye Manchester City ibona igitego cya 3 mu mukino iheruka gutsnda United ibitego 3-1 ndetse benshi mu bakinnyi bagenzi be bavuze ko nta gahunda Mourinho afite yo kumwicaza ku ntebe y’abasimbura nubwo abona ko ari ku rwego rwo hasi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa