Abakinnyi ba Mukura ngo bigize abasitari ntibacyumvira umutoza

9 January 2017. | Imikino | 1 Ibitekerezo | Canisius Kagabo
  • Abakinnyi ba Mukura ngo bigize abasitari ntibacyumvira umutoza

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Okoko Godfrey atangaza ko impamvu ikipe ye itarimo kwitwara neza ahanini biri guterwa n’abakinnyi bayo bamaze kwigira abasitari, batacyumva ibyo umutoza ababwira bo bagakora ibyo bishakiye.

Ibi ni nyuma y’uko ikipe ya Mukura VS itsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0, mu mukino wa 12 w’umunsi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017.

JPEG - 137.6 kb
Umutoza Okoko wa Mukura avuga ko Abakinnyi be bigize abasitari

Okoko yatangarije itangazamakuru ko we nta kibazo afite ndetse ko n’imyitozo ayikoresha neza, ahubwo ikibazo kiri mu bakinnyi bamwe bamaze kwigira abasitari.

Yagize ati "ikibazo n’abakinnyi bamaze kwigira abasitari, ugasanga umuhaye ikiruhuko cy’iminsi ibiri we agafata iminsi ine."

Arongera ati "Abakinnyi barimo barakina imikino mikuru yo kwiyerekana, mu mikino mikuru twatakaje umukino umwe ariko imito ni hafi ya yose. Abakinnyi bari kwigira abasitari, tugomba kwisubiraho n’abakinnyi tukaganira tukareba aho ikibazo kiri kuko turahembwa ntawe ubuyobozi bufitiye umwenda."

Ikipe ya Mukura kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 12 iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13, ikaba yaratsinze imikino 3 itsindwa 5 inganya imikino 4

Ibitekerezo
  • MyPassion

    mwami
    9 January 2017 - Musubize

    muraho bakunzi ba MVS named bafana icyo navuga kumagambo yuwo mutoza icyambere nakwibutsa abakunzi ba mukura mumwaka wa2012 muribuka ibintu uwo mutoza yadukoreye muri stade inyamirambo muri Mac twakinaga na kiyovu muziko twari dushigaje imikino 3 NGO dutware chapiona 2012 ariko mwibuke ko yakoze amakosa agafata abakinnyi 3 babahanga akabicaza harimo harora icyo give twatsinzwe nakiyovu tugiye irubavu tunganya na marine tubura igikombe gutyo umwaka ushize uko byagenze murakuzi uwo mutoza aradutsindisha avuga NGO barashaka kumwirukana NGO bazane mwene wabo yawunde into byise abayobozi ba mukura ntacyo batazi igihe uwo mugabo okoko agitoza mukura ntacyo izagerahoho ibyagatsiko kari muri commute byo reka mbireke gusa ikipe niyacu Mandi harigihe tuzasubirana ibyishimo twahoranye mukura MVS izahoraho abayiyitirira bazumirwa bakunzi mwihanganire ibihe ikipe yacu irimo mugire amahoro yari umukunzi Wa mukura wibihe byose mwami

Tanga Igitekerezo