skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye guhabwa agahimbazamusyi k’umurengera kubera gusezerera Costa do Sol

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bugiye guha abakinnyi agahimbazamusyi kisumbuyeho kubera uko bitwaye mu mukino wa Costa do Sol bakandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yerekeje mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko abakinnyi 18 berekeje muri Mozambike bazahabwa miliyoni 2 n’ibihumbi 800 mu gihe abasigaye I Kigali bazahabwa miliyoni 1 n’ibihumbi 300.

Yagize ati “Tugomba guhemba abakinnyi bacu kuko bakoze amateka mukipe yacu no mu gihugu cyacu.Ntabwo navuga igihe tuzabahera aka gahimbazamusyi,gusa ni vuba.”

Kugera mu matsinda kwa Rayon Sports kwayifashije kwegukana akayabo ka miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse aziyongera kurushaho niramuka ibashije kwitwara neza mu itsinda irashyirwamo uyu munsi.

Rayon Sports iri mu gakangara ka kabiri aho iri kumwe n’amakipe 12 arimo CARA Brazzaville (Congo), ASEC Mimosas (Côte d’Ivoire), Williamsville A.C (Côte d’Ivoire), Al Masry (Egypt), Aduana Stars (Ghana), Gor Mahia (Kenya), Djoliba AC (Mali), RS Berkane (Morocco), Raja Club Athletic (Morocco), UD Songo (Mozambique), Rayon Sports (Rwanda), Young Africans (Tanzania).

Agakangara ka mbere kagizwe n’amakipe 4 araba ayoboye amatsina arimo USM Alger (Algeria), Al Hilal (Sudan), AS Vita (DR Congo) na Enyimba (Nigeria) .
Tombola y’uko amakipe ashyirwa mu matsinda ya CAF Champions League iratangira saa munani z’amanywa uyu munsi

Ibitekerezo

  • Kwizera pieorrot ntiyafatwa nkuwasigaye i kigali. akwiue guhabwa agahimbaza muski karenze kuko niwe ufatiye i kipe rugari. mwabonye uko byagenze i maputo kubera atararimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa