skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports bahigiye umuhigo abafana babo babakiriye mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Friday 23, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriwe bidasanzwe n’abafana bayo nyuma yo kwitwara neza mu Burundi ubwo yasezereraga ikipe ya LLB iyitsinzeigitego 1-0, byatumye abakinnyi babwira aba bafana ko ibyiza babakoreye bazabibitura ku mukino wo ku cyumweru ubwo bazahura na APR FC.
Bakame yashimiye abafana ba Rayon Sports cyane ndetse ababwira ko ku cyumweru bagomba gutsinda mukeba wabo APR FC mu rwego rwo kubereka ko bazirikanye ukuntu babakiriye neza.
Yagize ati “Ibyo tubonye (...)

Yagize ati “Ibyo tubonye byaturenze, abafana bishimye kandi baje kutwakira ari benshi. Tugiye guhita dukomeza imyitozo. Icyo badusabye twacyumvise ni uko ibirori byakomeza ku Cyumweru kandi natwe nicyo dushaka.APR FC ntizongera kudutsinda.”

Kwizera Pierrot nawe yashimangiye ko bishimiye uko bitwaye ndetse n’uko abafana babo babakiriye ndetse bagiye gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.

Ibitekerezo

  • Yewe Bakame we uri bakame koko izina niryo muntu, ubwo c ubwirwa niki ko muzatsinda APR FC wibwira ko yo nta myitozo ikora, erega ntimukirarire simwe kimwe mwenyine muri mu irushanwa kimwe nandi makipe yose ntaho mutaniye, ubwo kucyumweru nimutsindwa uzabwira abafana ngo iki, kwishima no kubabara ntibihoraho gusa bihora bisimburana, uyu munsi urishimye ejo uzarira niko ubuzima buteye, cyakora kuvuga byo murabizi icyo gikombe cyo kuvuga gitangwa byose mwaba mwarabyibitseho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa