skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports banze kwitabira umukino wa Espoir FC bashobora gufatirwa ibihano

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsindiwe I Rusizi ibitego 2-0 na Espoir FC hari amakuru avugwa ko hari abakinnyi bayo banze gukina uyu mukino ku bushake aho bivugwa ko baba barabitewe no kuba bifuzwa n’andi makipe bityo bakaba batagishaka gukinira iyi kipe nubwo batararangiza amasezerano.
Mu kiganiro kirambuye umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko we n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bagiye kwicara bagakora ubushakashatsi kuri ibyo bintu ku buryo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsindiwe I Rusizi ibitego 2-0 na Espoir FC hari amakuru avugwa ko hari abakinnyi bayo banze gukina uyu mukino ku bushake aho bivugwa ko baba barabitewe no kuba bifuzwa n’andi makipe bityo bakaba batagishaka gukinira iyi kipe nubwo batararangiza amasezerano.

Mu kiganiro kirambuye umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko we n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bagiye kwicara bagakora ubushakashatsi kuri ibyo bintu ku buryo niharamuka hagaragaye abakinnyi banze gukina uyu mukino ku bushake bazabihanirwa.

Yagize ati “ubu ntabwo navuga ibihano tutaramenya niba umuntu abeshya cyangwa atabeshya ni ukubanza tugatohoza neza ukuri kwibyo bintu hanyumaa bikigwaho bigafatirwa ingamba.”

Bamwe mu bakinnyi bavuzweho gusiba nkana uyu mukino barimo umusore Manzi Thierry wanze gukina nta mpamvu yatanze aho biri kuvugwa ko yaba yaramaze kumvikana na APR FC .

Abakinnyi batagaragaye ku mukino ni Savio Nshuti,Manzi Thierry,Mugabo Gabriel,Niyonzima Olivier,Fabrice Mugheni,Tidiane kone na Nahimana Shassir.Gusa hari abagaraje impamvu nka Nahimana Shassir urwaje umwana na Niyonzima Olivier umaze igihe adakina kubera ikibazo cy’imvune.

Ibitekerezo

  • cyakora birababaje kuba utararangiza amasezerano warangiza ukanga gukinira ikipe ugifitie amasezerano mugihe manzi yararimo akina mubasaza kumumena birababaje bazabafatire ibihano kabsa

    APR yabahaye cash da! Ibi nibyo bizatuma umupira wo mu Rwanda udatera imbere. Jyewe no gufana foot ngiye kubizinukwa!

    Burigihe ibibaye muri Rayon ni APR ese niyo iyobora mujye mugabanya amatiku yanyu mumenye ibigomba gukorwa naho guhora muvuvuzera mubireke dukine dufane dutsinde dutsindwe tujye twirinda gusebanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa