Kigali

Abakinnyi ba Real Madrid bakiriwe nk’abami ubwo bageraga mu mugi wa Madrid [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 May 2018 Yasuwe: 3785

Abafana ibihumbi n’ibihumbi nibo bakiriye ikipe ya Real Madrid ubwo yari ikubutse I Kiev muri Ukraine,kwegukana igikombe cya 13 cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda ikipe ya Liverpool ibitego 3-1.

Kuri iki Cyumweru,nibwo abakinnyi ba Real Madrid bakoze umutambagiro wo kwerekana iki gikombe begukanye,aho bakiriwe n’abafana ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye mu mugi wa Madrid kugira ngo babakomere amashyi y’urufaya.

Aba bafana bari bateraniye ahitwa Puerta del Sol,bari benshi cyane ndetse bashimishije aba basore bakoze amateka yo kwisubiza igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3.

Abakinnyi batandukanye barimo Sergio Ramos,Marcelo na Cristiano Ronaldo bashimiye aba bafana kuba baje kubashyigikira ndetse bagiye gukomeza kubaha ibyishimo.

Ronaldo yavuze ko yishimiye kuba akinira ikipe ya mbere ku isi,ndetse abwira abafana ko abahishiye byinshi,byatumye benshi bishima cyane kuko I Kiev yari yatangaje ko ashobora gusohoka muri iyi kipe y’ubukombe.

Umusore Gareth Bale wigaragaje muri uyu mukino,yagaragaye atishimye ndetse nubwo bagenzi be basekaga we ku maso ye wabonaga atanezerewe,byatumye benshi bemeza ko ashobora kuva muri iyi kipe.















Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manzi Thierry yabwiye amagambo akomeye abafana ba Rayon Sports bacitse...

Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa na...
15 August 2018 Yasuwe: 1729 0

Zinedine Zidane yatigishije isi kubera amagambo akomeye yatangaje

Umunyabigwi Zinedine Zidane yatunguye benshi kubera amagambo yatangarije...
15 August 2018 Yasuwe: 4080 0

Amagambo umutoza wa Real Madrid yavuze kuri Gareth Bale yatangaje...

Umutoza Julen Lopetegui wa Real Madrid yasingije bikomeye Gareth Bale...
15 August 2018 Yasuwe: 1562 0

Sergio Ramos yandagaje Klopp wamushinje kuvuna Salah abigambiriye

Myugariro wa Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos yandagaje...
15 August 2018 Yasuwe: 1545 0

Benshi batewe ubwoba n’imvune y’umukinnyi wa Borussia Dortmund...

Umukinnyi witwa Dario Scuderi wagize imvune ikomeye mu mwaka wa...
14 August 2018 Yasuwe: 2470 0

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano...

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka...
14 August 2018 Yasuwe: 2640 0