skol
fortebet

Abakinnyi ba West Bromowich bashinjwa kwiba Taxi bashobora gufatirwa ibihano bikarishye

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi 4 b’ikipe ya West Bromowich Albion yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza baherutse gukora agashya biba imodoka ya Taxi ubwo bari mu mwiherero mu gihugu cya Espagne mu cyumweru gishize.
Aba basore barimo Jonny Evans w’imyaka 30, Gareth Barry w’imyaka 36, Jake Livermore w’imyaka 28,na Boaz Myhill w’imyaka 35 bibye Taxi mu kigo cya McDonnald batabiherewe uburenganzira niko kuyijyana bayita ku muryango wa Hotel bari bacumbitsemo none bibashyize mu mazi abira. Iki nicyo kigo bibyemo (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi 4 b’ikipe ya West Bromowich Albion yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza baherutse gukora agashya biba imodoka ya Taxi ubwo bari mu mwiherero mu gihugu cya Espagne mu cyumweru gishize.


Aba basore barimo Jonny Evans w’imyaka 30, Gareth Barry w’imyaka 36, Jake Livermore w’imyaka 28,na Boaz Myhill w’imyaka 35 bibye Taxi mu kigo cya McDonnald batabiherewe uburenganzira niko kuyijyana bayita ku muryango wa Hotel bari bacumbitsemo none bibashyize mu mazi abira.

Iki nicyo kigo bibyemo imodoka

Urukiko rwo muri Espagne rwategetse ko aba basore bagomba gutanga ibisobanuro byimbitse kuri ibi byaha bashinjwa ndetse nibiramuka bibahamye bagomba gukora imirimo nsimburagifungo irimo gukora isuku mu mihanda cyangwa gutekera abatishoboye mu gihe kiri hagati y’iminsi 30 na 91 cyangwa bagacibwa amande.

Kimwe mu bitangazamakuru byo muri Espagne cyatangaje ko polisi idashinja aba bakinnyi gushaka kwiba iyi modoka ngo bayigumane,ahubwo bayifashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko batabivuze.

Aba bakinnyi ntibigeze bahakana ko bitije iyi modoka kuko Johnny Evans yatangarije abanyamakuru ko basaba imbabazi kubera aya makosa bakoze ndetse banditse urwandiko basaba imbabazi.

Iyi mirimo nsimburagifungo bagomba kuyikorera mu gihugu cya Espagne aho icyaha cyabereye ndetse mu minsi iri imbere bagomba kwitaba urukiko.

Ikibabaje ni uko ikipe ya West Bromo ariyo iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse nta gihindutse ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa