Kigali

Abakinnyi babiri ba Chelsea FC barwaniye mu myitozo ya nyuma yo kwitegura gucakirana na Arsenal

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 3918

Mu myitozo ya nyuma ikipe ya Chelsea yakoze ku munsi w’ejo yitegura gucakirana na Arsenal kuri uyu wa Gatatu mu mukino wa nyuma wa UEFA Europa League,abakinnyi bayo babiri barimo Gonzalo Huguain na David Luiz bakozanyijeho bituma umutoza Sarri ahagarika imyitozo igitaraganya.

Aba basore babiri bahuriye ku mupira muri iyi myizozo bigatuma bombi barakara bagakozanyaho barakaje cyane umutoza Maurizio Sarri wahise wivumbura ahagarika imyitozo ndetse amashusho yamugaragaje ari kujugunya ingofero yari yambaye hasi,arangije ayikubita umugeri iraguruka.

Ubwo Higuain na Luiz barwaniraga umupira umwe yabaye nk’uvuna undi bituma aba basore abarebana ay’ingwe ndetse baratukana cyane,bagenzi babo babajya hagati ngo batarwana.

Umuvugizi wa Chelsea yatangaje ko gushwana kwa Higuain na Luiz ataribyo byatumye umutoza Maurizio Sarri ava mu kibuga ababaye ndetse akubita ingofero yari yambaye hasi,ngo ahubwo yababajwe n’uko atakoresheje imyitozo yo gutera imipira y’imiterekano mu minota 15 ye ya nyuma y’imyitozo.

Umutoza Sarri yinjiye mu rwambariro arakaye cyane ndetse akubita hasi ingofero ye nyamara mu kiganiro n’abanyamakuru yari yakoze mbere yavuze ko yishimiye abakinnyi be bose ndetse ngo bahinduye imyitwarire yabo mibi kuva mu kwezi kwa Gashyantare.

Amakuru avuga ko Sarri yarakajwe cyane no kuba abakinnyi be batasenyeye umugozi umwe kandi bari basigaje amasaha make ngo bahangane na Arsenal mu mukino wa nyuma wa Europa League utegerejwe na benshi kuri uyu wa Gatatu saa tatu zuzuye.

Arsenal na Chelsea zirahurira I Baku muri Azerbaijan,aho ku ikipe ya Chelsea bafite impungenge za N’golo Kante bivugwa ko afite imvune mu gihe Arsenal yo idafite Aaron Ramsey.

Abakinnyi bafite imvune z’igihe kirekire muri Arsenal ni Holding,Bellerin mu gihe Chelsea idafite Loftus Cheek,Rudiger na Hudson-Odoi.N’golo Kante arashidikanywaho kubera ikibazo cy’ivi afite.





Sarri yarangije imyitozo ya nyuma ababaye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2152 0

Akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagurishijwe mu cyamunara umwambaro Barack...

Hari ibyamamare biba byarambaye umwambaro,bikarangira ugurishijwe bitewe...
20 August 2019 Yasuwe: 922 0

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu...

Nyuma y’uko umutoza w’umunya – Brazil atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports...
20 August 2019 Yasuwe: 2541 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote...

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Kouame Dynho,...
20 August 2019 Yasuwe: 606 0

Jurgen Klopp yatangaje impamvu ikomeye yatumye Liverpool itagarura...

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatangaje ko bifuzaga kugarura umukinnyi...
20 August 2019 Yasuwe: 1741 0

Romelu Lukaku yatangaje umukinnyi bakinanaga muri Manchester United yifuza...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku amaze iminsi yandikira...
20 August 2019 Yasuwe: 2374 0