skol
fortebet

Abakinnyi bagize ikipe yo muri Sudani bagiye gucakirana na Mukura VS bageze ku kibuga cy’indege bahita banahasengera[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Abakinnyi ba Hilal SC El Obeid yo muri Sudani bitegura umukino wo kwishyura na Mukura VS, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, bafatwa n’amasaha y’isengesho mu idini ya Islam biba ngombwa ko bamwe bapfukama ku kibuga bagasenga.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunganya na Mukura VS umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, Hilal SC El Obeid yageze i Kigali yakirwa n’abafana ba Mukura VS bayikangurira gusura u Rwanda n’Akarere ka Huye by’umwihariko.

Itsinda ry’abakinnyi 22, abatoza batanu n’abaherekeje iyi kipe nibo bageze i Kigali saa cyenda n’iminota icumi bazanye n’indege ya Ethiopian Airlines.

Ubwo abakinnyi basohokaga mu kibuga cy’indege bakiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Mukura Abraham Nayandi, Umujyanama wa Komite ya Mukura VS, Karemera Thierry n’abafana babiri.

Aba bafana ba Mukura VS bari bitwaje ibyapa biriho amagambo aha ikaze mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Huye ikipe ya Hilal SC El Obeid byari byanditseho ‘Visit Rwanda’ na ‘Visit Huye’.

Mu gihe abakinnyi bakirwaga umutoza mukuru w’iyi kipe, Frank Nuttall ukomoka muri Écosse yagize ibibazo by’ibyangombwa bituma atinda gusohoka, ategerezwa iminota 50.

Mu gihe bari bamutegereje bamwe batangiye kwiragiza Imana kuko amasaha yo gusenga yabafashe bakiri mu kibuga cy’indege.

Babajije abantu bari ku kibuga cy’indege ahari umusigiti, ariko ntibawubona hafi aho bituma bubahiriza rimwe mu mahame y’idini ya islam aho bari. Umusore witwa Mohamed Tahir, ukinira Ikipe y’Igihugu ya Sudani yarambuye umwitero yari afite maze arasenga.

Baraye i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018 nibwo bari bwerekeze i Huye kwitegura umukino uzabera kuri Stade Huye ku wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018 saa 15:30.

Aba basore baje gukina na Mukura Victory Sports et Loisirs umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, ‘CAF Confederation Cup’.

Abakinnyi 22 ikipe ya El Hilal SC El Obeid yazanye mu Rwanda

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda nawe yarahari

Ahmed Abdel-Aziz, Ahmed Ibrahim, Eshag Hassan, Amin Ibrahim Elmani, Mohamed Hassan, Abdeen Maki, Ramadhan Elfaki, Yousuf Ally Mohamed, Mudather Eltaib El Tahir, Awadelkarim Kafi Geidom, Anwar Sadat, Ahmed Youssuf, Khalid Yahya, Ali Omer, Gismalla Maaz Abdelraheem, Mohamed Osman Tahel, Zakaria Hyder, Nasr Eldin El Shigail, Bakri Bashir, Omar Sultan, na Guta Regassa Abebe.



AMAFOTO/Igihe

Ibitekerezo

  • Abakinnyi b’umupira barasetsa.Kugeza naho basengera mu kibuga k’indege!!! Abantu bibeshya ko Imana yivanga mu bintu byose:Umupira,akazi,amashuli,etc...Ndetse n’abagiye kwiba babanza gusenga!!Iyo biciyemo bakiba,bashimira Imana.Ntabwo Imana yivanga mu bintu byose.Ubu se ko Messi na Ronaldo batwaye Ballons d’or 10,barusha abandi gusenga??Abakire benshi,ntabwo bajya basenga.Dukurikije Bible,ntabwo Imana yumva abasenga bose.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Muli Matayo 15:9,havuga ko Imana itumva abantu basenga mu buryo bunyuranye n’ibyo bible ivuga.Kandi abo ni benshi cyane,basenga mu buryo butandukanye n’ibyo bible ivuga.Ntitukibeshye.Imana yumva gusa amasengesho y’abantu bakora ibyo idusaba kandi Yesu yavuze ko ari bake cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa