skol
fortebet

Abakinnyi bane n’umutoza bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi 4 barimo Lomami Andre, Peter Otema, Jimmy Mbaraga na Cyiza Hussein ndetse n’umutoza Lomami Marcel bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu muhango wabaye kuri uyu wa mbere Taliki ya 23 Mata 2018.

Sponsored Ad

Umuhango wo kubaha ubwenegihugu bw’u Rwanda wabereye ku biro by’Akarere ka Nyarugenge,aho abahawe ubwenegihugu bose hamwe ni 11.

Kagere Meddie ni umwe mu bari bitezwe mu bagombaga guhabwa ubu bwenegihugu uyu munsi, ariko ntiyahagereye igihe kubera ikibazo cy’indege yagize muri iki gitondo bityo akazarahira mu kindi cyiciro kizarahira ku wa Gatatu.

Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yatangaje ko 11 barahiriye guhabwa ubwenegihugu ari andi maboko Akarere ka Nyarugenge kungutse, abaha ikaze.

Ati " Ni umuhango ukomeye kandi ufite agaciro kuko abanyarwanda twari dufite mu Karere baba biyongereyeho andi maboko. Tubahaye ikaze , mugubwe neza mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda by’umwihariko mu Karere kanyu ka Nyarugenge."

Abahawe ubwenegihugu bose uko ari barindwi,barahiriye kuba Abanyarwanda no kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho, buri wese yarahiye mu rurimi rumworoheye mu zikoreshwa mu Rwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa