skol
fortebet

Abakinnyi batandukanye bifotoranyije n’abakunzi babo amafoto aryoheye ijisho kuri Noheli [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye muri ruhago ku isi birimo Cristiano Ronaldo ukinira Juventus na Lionel Messi wa FC Barcelona,byifatanyije n’imiryango yabyo kwizihiza noheli ndetse basangiza abakunzi babo amafoto yatumye benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Uyu munsi ubwo isi yose yizihizaga Noheli,abakinnyi batandukanye ntibatanzwe kwishimana n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo kuri uyu munsi uba ari ikiruhuko ku isi yose.

Ronaldo ari kumwe n’umukunzi we Georgina,bifotoje bambaye utugofero dutukura twa noheli bari kumwe n’abana babo 4 nabo bari bambaye imyenda ya noheli.

Lionel Messi yifotoje yicaye imbere y’igiti cya noheli ari kumwe n’umugore we Rocuzzo ndetse n’abahungu be.

Abakinnyi barimo Neymar,Luka Modric,Robert Lewandowski,Alvaro Morata,Raheem Sterling,Bernardo Silva ndetse n’umutoza Zinedine Zidane bifotoje bari kumwe n’imiryango yabo kuri iyi noheli.













Ibitekerezo

  • Igitangaje kandi kibabaje nuko benshi muli aba bakinnyi babana n’abagore batashakanye binyuze mu mategeko.Akenshi bageraho bagatandukana.Bisobanura ko baba bisambanira gusa mu rwego rwo kwishimisha.Ikindi gitangaje,ni ukuntu bamwe batemera Yesu ariko bakaba barimo kwishimisha kuli Noheli.Urugero ni abakinnyi b’Abaslamu.NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MITHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa