skol
fortebet

Abakinnyi bazabanza mu kibuga mu mikino ya NBA All Stars bamenyekanye

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi 5 bazahagararira igice cy’iburasirazuba n’iburengerazuba mu mikino ya NBA All Stars ikundwa na benshi ku isi bamaze kumenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Stephen Curry na Lebron James nibo ba kapiteni b’amakipe yombi
Nyuma y’aho abahagarariye imikino ya NBA shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahinduriye uburyo bwo gutora abakinnyi bagomba gukina iyi mikino ihuza abakinnyi beza kurusha abandi muri ibi bice byombi bugahabwa ba (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi 5 bazahagararira igice cy’iburasirazuba n’iburengerazuba mu mikino ya NBA All Stars ikundwa na benshi ku isi bamaze kumenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.


Stephen Curry na Lebron James nibo ba kapiteni b’amakipe yombi

Nyuma y’aho abahagarariye imikino ya NBA shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahinduriye uburyo bwo gutora abakinnyi bagomba gukina iyi mikino ihuza abakinnyi beza kurusha abandi muri ibi bice byombi bugahabwa ba kapiteni,ku munsi w’ejo nibwo amakipe yombi agomba guhangana mu kwezi gutaha taliki ya 18 Gashyantare 2018 ku kibuga cya Staples Center mu mugi wa Los Angeles yamenyekanye.

Ikipe izabanza mu kibuga ihagarariye Uburasirazuba

Kapiteni w’ikipe y’iburasirazuba Lebron James ukinira Cleveland Cavaliers yatoye abakinnyi 4 barimo Giannis Antetokounmpo wa Milwauke Bucks, DeMar DeRozan wa Toronto Raptors, Kyrie Irving wa Boston Celtics na Joel Embiid wa Philadelphia 76ers.

ikipe izabanza mu kibuga mu gice cy’Iburengerazuba

Kapiteni w’ikipe y’Iburengerazuba Stephen Curry yatoye abakinnyi 4 barimo Kevin Durant bakinana muri Gorden States Warriors, Anthony Davis wa New Orleans Pelicans, James Harden wa Houston Rockets na DeMarcus Cousins wa New Orleans Pelicans.

Abafana bagira uruhare mu gutora ba kapiteni b’ibi bice byombi aho nabo batora abandi 4 hanyuma abasimbura bagatorwa n’abatoza bo muri NBA.

Joel Embiid yatunguranye

Abasimbura bazamenyekana ku I taliki ya 23 Mutarama 2018 nyuma y’amatora y’abatoza bo muri NBA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa