skol
fortebet

Abakunzi ba APR FC bashobora kutongera kuyibona mbere yo kuwa gatanu

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ubu irabarizwa i Rubavu aho yagiye mu mwiherero wo gutegura umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup bafite na Zanaco FC yo muri Zambia kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017.
Umukino ubanza ikipe ya APR FC yanganyirije na Zanaco FC muri Zambia 0-0. Hari abavuga ko ku ruhande rwa APR FC uyu musaruro ntacyo utwaye, kuba batarabashije kunjizwa igitego ni byiza, gusa ku rundi ruhande uyu musaruro ushobora kubakoraho kuko kugira ngo iyi kipe ikomeze mu cyiciro (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ubu irabarizwa i Rubavu aho yagiye mu mwiherero wo gutegura umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup bafite na Zanaco FC yo muri Zambia kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017.

Umukino ubanza ikipe ya APR FC yanganyirije na Zanaco FC muri Zambia 0-0. Hari abavuga ko ku ruhande rwa APR FC uyu musaruro ntacyo utwaye, kuba batarabashije kunjizwa igitego ni byiza, gusa ku rundi ruhande uyu musaruro ushobora kubakoraho kuko kugira ngo iyi kipe ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho birayisaba gutsinda uyu mukino byanze bikunze, naho kunganya birimo ibitego APR FC ni uguhita isezererwa.

Nyuma y’imyitozo yakoze ku munsi w’ejo ku kibuga cya Kicukiro, yahise yurira imodoka yerekeza mu karere ka Rubavu aho isigaye ikorera umwiherero muri iyi minsi.

Biteganyijwe ko izagaruka i Kigali kuwa Kane ni mugoroba cyangwa kuwa gatanu mu gitondo. Abakunzi b’iyi kipe bakaba bashobora kuzayibona mu myitozo ya nyuma yo kuwa gatanu itegura umukino wo kuwa gatandatu.

Twabibutsa ko aha i Rubavu ariho APR FC yateguriye imikino 2 yatsinzemo Rayon Sports, uwa shampiyona n’umukino wo guhatanira igikombe cy’Intwari yose ikaba yarayitsinze ku gitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa