skol
fortebet

Abakunzi ba Rayon Sports barahiriye kugarura Diara

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku wa kane taliki ya 17 kanama nibwo habaye inama yahuje Gacinya Dennis n’ abafana ba Rayon Sports bahagarariye amatsinda y’abafana bayo baganira byinshi ku byerekeye iyi kipe harimo ibijyanye n’igura ry’abakinnyi ndetse no kuba bahuza imbaraga bakagura rutahizamu uryana maze bose bemeza kugarura Ismaila Diara wagacishijeho ubwo yakiniraga iyi kipe.
Muri iyi nama Komite y’agateganyo ya Rayon Sports yari ihagarariwe na Gacinya yabwiye abafana ko ibyo kugura abakinnyi no kongerera amasezerano (...)

Sponsored Ad

Ku wa kane taliki ya 17 kanama nibwo habaye inama yahuje Gacinya Dennis n’ abafana ba Rayon Sports bahagarariye amatsinda y’abafana bayo baganira byinshi ku byerekeye iyi kipe harimo ibijyanye n’igura ry’abakinnyi ndetse no kuba bahuza imbaraga bakagura rutahizamu uryana maze bose bemeza kugarura Ismaila Diara wagacishijeho ubwo yakiniraga iyi kipe.

Muri iyi nama Komite y’agateganyo ya Rayon Sports yari ihagarariwe na Gacinya yabwiye abafana ko ibyo kugura abakinnyi no kongerera amasezerano bigeze kuri 95 ku ijana ndetse bo nk’ubuyobozi ntacyo batakoze ngo bagumane abakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe umwaka ushize ndetse no kuzana abakinnyi bashya barimo Bimenyimana Bonfils Caleb,Rutanga Eric,Nyandwi Saddam,Mugisha Girbelt na Habimana Yussuf.

Gacinya yabwiye aba bafana ko mu ikipe ya Rayon Sports bifuza kuzakoresha abakinnyi 25 mu mwaka w’imikino utaha ariko bafite abakinnyi 37 barimo abari gukora igerageza bityo hagiye kuzakorwa umweyo mu minsi iri imbere kugira ngo ikipe isigarane abakinnyi 25 ikeneye.

Mu cy’ingenzi cyizweho ni uguhuza imbaraga maze iyi kipe ifite ikibazo cy’ubwugarizi ikaba yagura rutahizamu uryana aho ku isonga bifuza Ismaila Diara wakiniye iyi kipe mu mwaka w’imikino 2015-2016.

Gacinya yababwiye ko hakenewe miliyoni 8 z’amanyarwanda kugira ngo bongere bigarurire bigango wabafashije gutwara igikombe cy’amahoro besuye ikipe ya APR FC igitego 1-0 ku mukino wabereye kuri stade amahoro.

Mu kindi iyi nama yizeye nibyerekeye imikino ya gicuti aho uyu muyobozi yabwiye abafana ko Rayon Sports iri guteganya kugirira umwiherero mu ntara y’amajyepfo ikomokamo mu turere twa Huye,Nyanza na Ruhango ndetse bakaba bifuza kuzakina umukino wa gicuti mpuzamahanga n’ikipe ya Villa SC yo muri Uganda ku italiki ya 02 Nzeri uyu mwaka aho bazaboneraho kwerekana abakinnyi 25 wongeyeho na rutahizamu Diara nibamusinyisha.

Umwanzuro w’iyi nama ni uko abahagarariye amatsinda y’abakunzi ba Rayon Sports bemeje ko bagiye kwishakamo aya mafaranga ndetse ko nta gihindutse kuwa gatatu w’icyumweru gitaha bazahura bakerekana ikimaze kuva mu matsinda y’abafana aho bemeje ko bagiye gukangurira bagenzi babo kongera gukoresha *699#mu rwego rwo kwegera abafana ba Rayon Sports aho bari hose.

Ibitekerezo

  • Ngaho nibagire vuba twitabire maze Diara agaruke vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa