skol
fortebet

Abandi bantu 2 baguye mu mubyigano wo kuri stade muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Nyakanga ubwo muri afurika y’epfo habaga umukino wahuzaga abakeba bakomeye muri iki gihugu Kaizer Chiefs na Orlando Pirates abafana babyiganiye kwinjira muri stade byatumye 2 muri bo bahasiga ubuzima abandi barenga 19 barakomereka.
Uyu mukino waberaga ku kibuga cya FNB stadium ya mbere mu bunini muri Afurika y’Epfo iherereye mu mugi wa Soweto I Johannesbourg aho warangiye Kaizer Chiefs itsinze igitego 1-0.
Ubwo abafana bageragezaga kwinjira muri sitade (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Nyakanga ubwo muri afurika y’epfo habaga umukino wahuzaga abakeba bakomeye muri iki gihugu Kaizer Chiefs na Orlando Pirates abafana babyiganiye kwinjira muri stade byatumye 2 muri bo bahasiga ubuzima abandi barenga 19 barakomereka.

Uyu mukino waberaga ku kibuga cya FNB stadium ya mbere mu bunini muri Afurika y’Epfo iherereye mu mugi wa Soweto I Johannesbourg aho warangiye Kaizer Chiefs itsinze igitego 1-0.

Ubwo abafana bageragezaga kwinjira muri sitade haje kuba ubushyamirane hagati yabo byateje umubyigano ukomeye watumye babiri bahasiga ubuzima nkuko byatangajwe ni ushinzwe umutekano w’iyi stade Jacques Grobbelaar.

Umuyobozi w’umugi wa Johannesbourg Herman Mashaba yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri uyu mubyigano .

Yagize ati “Biteye agahinda kubura abantu ku mukino ukomeye nk’uyu gusa twijeje abantu ko ubuyobozi bwa Johannesbourg bugiye gukorana n’ababishijwe kugira ngo ibyago nk’ibi ntibizongere kubaho.”

Muri iyi minsi ibintu byo kubura abantu kubera umubyigano wo kuri stade bimaze gufata indi ntera aho biheruka kubera muri Malawi ndetse no muri Senegal muri uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa