skol
fortebet

Abanya-Iranikazi nyuma y’imyaka 40 barakumiriwe kureba imikino y’amakipe y’abagabo bongeye kurebera ruhago muri Stade ku bwinshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa kane ibihumbi by’abagore bo muri Iran bongeye kugaragara muri Stade, nyuma y’imyaka 40 baraciwe ku mastade.

Sponsored Ad

Abanya-Iranikazi bari barakumiriwe kujya kureba imikino y’amakipe y’abagabo nyuma y’impinduramatwara ya islam yo mu 1979.

Iyi mpinduka yakurikiwe n’urupfu rw’umugore wahisemo kwitwika ari muzima, nyuma yo gutabwa muri yombi agerageza kujya kureba umupira w’amaguru kuri Stade.

Ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo umugore witwa Sahar Khodayari wamenyekanye nka “Blue girl” yitwikiraga hanze y’urukiko, ubwo yari yagiye kuburana nyuma yo gufatwa yagiye gushyigikira ikipe yakundaga.

Ni urupfu rwakurikiwe n’igitutu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yashyize ku bategetsi ba Iran isaba ko abagore bakomorerwa na bo bakajya bihera ijisho umupira w’amaguru, kandi ntibibe ku mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi gusa ahubwo bikaba ku mikino yose.

Umuryango utegamiye kuri leta Amnesty International unaharanira uburenganzira bwa muntu, wagaragaje ko kuba Abanya-Iranikazi batemererwa kujya kuri Stade ari akarengane gakomeye, usaba ko barenganurwa.

Uyu munsi abagore bo muri Iran 3,500 barebye umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi Iran yatsinzemo Cambodia ibitego 14-0, mu mukino wabereye muri Stade ya Azadi. Byari ibyishimo bikomeye kuri bo nk’uko amafoto atandukanye abigaragaza.

Cyakora cyo ubwo Iran yakinaga na Espagne mu mukino w’igikombe cy’isi cyo muri 2018, abagore bari bemerewe kujya kureba uyu mukino watambutswaga kuri Televiziyo, gusa kuri uyu wa kane ni bwo bemerewe burundu kureba umukino uri kuba imbonankubone.

Mu mwaka ushize mu gihugu cya Arabie Saoudite na ho ni bwo abagore bemerewe kujya kureba umupira kuri Stade, nyuma y’igihe kirekire barahejwe kubera amahame y’idini rya Islam.

Ibitekerezo

  • Usanga Abaslamu baheza ABAGORE mu bintu byinshi.Urugero,ntabwo bajyana guhamba umuntu ku irimbi.Ndetse no mu musigiti ntabwo bicarana.Tuge tumenya ko abagore bashoboye.Urugero,abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa