skol
fortebet

Abanyafurika bahesheje Liverpool igikombe cya UEFA Champions League yaherukaga 2005

Yanditswe: Sunday 02, Jun 2019

Sponsored Ad

Abasore babiri bakomoka muri Afurika Mohamed Salah na Divock Origi bahesheje Liverpool igikombe cya UEFA Champions League 2018-2019,nyuma yo kuyitsindira ibitego 2-0 yatsinze Tottenham I Madrid.

Sponsored Ad

Mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabereye ku kibuga Wanda Metropolitano cya Atletico Madrid,ikipe ya Liverpool yatsinze Tottenham ibitego 2-0,itwara igikombe cya 6 cya UEFA Champions League,kibaye icya mbere ku mutoza Jurgen Klopp n’abakinnyi be.

Jurgen Klopp wari umaze kuba iciro ry’imigani kubera gutsindirwa kenshi ku mikino ya nyuma,uyu munsi yirukanye inyatsi zose zari zimuriho,yegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ye ya mbere.

Liverpool yatangiranye igitego kuko ku munota wa 01 w’umukino yahise ibona penaliti ubwo Sadio Mane yashotaga Moussa Sissoko umupira mu rubuga rw’amahina awugaruza ukuboko,umusifuzi Damir Skomina yemeza penaliti yinjijwe neza na Mohamed Salah.Iki cyabaye igitego cya kabiri cyihuse mu mateka ya UEFA Champions League kuko cyinjiye ku munota wa 01 n’amasegonda 48,inyuma y’icya Maldini wa AC Milan muri 2005 cyinjiye ku isegonda rya 50 bahura na Livepool.

Liverpool yahise itangira gucungana na Tottenham yatangiye kuyisatira no guhererekanya umupira hagati mu kibuga bitagize icyo biyimarira nubwo yarangije igice cya mbere iyoboye mu guhererekanya umupira.

Liverpool yaje mu gice cya kabiri idashaka gukina,bituma Tottenham iyotsa igitutu cyane ariko ba rutahizamu bayo barimo Harry Kane na Heung Min Son ntibari mu mukino.

Umutoza Jurgen Klopp yinjije mu kibuga James Milner na Divock Origi ubwo yarimo yotswa igitutu akuramo Wijnardum na Firmino bari bananiwe gusa ntibyagira icyo bimufasha kuko Tottenham yinjije Lucas Moura aza gufasha ubusatirizi.

Guhera ku munota wa 70 Tottenham yakambitse imbere y’izamu rya Liverpool ishaka kwishyura ariko umunyezamu uri mu ba mbere ku isi,Alisson Becker,ayibera ibamba.

Liverpool yakomeje gucungira kuri counter attack biza kuyihira ku munota wa 86 ubwo Robertson yazamukanaga umupira,awutera mu rubuga rw’amahina,Rose awushyira muri koloneri.

Iyi koloneri yatewe neza na Alexander Arnold,abakinnyi ba Tottenham bawutera umutwe ntiwarenga urubuga rw’amahina nibwo Van Dijk yawurwaniye na Vertonghen wawuhaye Matip nawe awuha Origi wari uhagaze neza ahita atera ishoti mu izamu igitego cya kabiri kiba kirinjiye ku munota wa 87 w’umukino.Divock origi ni Umubiligi ufite inkomoko muri Kenya.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho 5 itagize icyo ihindura,birangira Liverpool ibaye ikipe ya 3 ifite ibikombe byinshi bya UEFA Champions League,kuko yatwaye icya 6.Yaherukaga iki gikombe muri 2005 ubwo yatsindaga AC Milan kuri penaliti nyuma y’aho bari banganyije ibitego 3-3.

Abakinnyi babiri Virgil Van Dijk na Alisson Becker bahinduye byinshi muri Liverpool nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni zisaga 110 z’amapawundi kuko bakomeje cyane ubwugarizi bwayo bwari hasi bikomeye.

Umutoza Jurgen Klopp wari umaze gutsindirwa ku mikino 6 yaherukaga gukina,yikuyeho iki gisebo ndetse aha abakunzi ba Liverpool ibyishimo aho abari I Madrid bagaragaye bari kurira kubera ibyishimo.Kuva yagera muri Liverpool yari amaze gutsindirwa kuri final 3 kose.

Liverpool yaherukaga gutsindwa ku mukino wa nyuma i kiev mu mwaka ushize, ihise yigobotora Bayern Munich na Barcelona banganyaga ibikombe 5 aho ubu ibaye iya 3 nyuma ya Real Madrid ifite 13 na Milan AC ifite 7.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa