skol
fortebet

Skol Brewery Ltd yateguye bwa mbere imyitozo ya kinyamwuga n’abatoza ba Arsenal batoza Rayon Sports nandi makipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Abatoza baturutse mu ikipe ya Arsenal ku munsi w’ejo bari ku ruganda rwa Skol ahari ikibuga ikipe ya Rayon Sports ikoreramo imyitozo bahatangira imyitozo ku makipe atanu yo muri Shampiyona y’u Rwanda,baza no guha abanyamahirwe babiri itike y’indege yo kuzajya mu Bwongereza kureba umukino w’ikipe ya Arsenal ku bufatanye na Skol.

Sponsored Ad

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2019 ku cyicaro cy’uruganda rwa Skol ahazwi nko mu Nzove,Habereye umuhango wo gusezera abatoza babiri bari bavuye mu ikipe ya Arsenal bari bamaze igihe kingana n’iminsi itanu mu Rwanda aho bahaye n’imyitozo abakinnyi bakina mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports isanzwe iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol niyo yabanjirije izindi kwitabira imyitozo yatangiye i saa saba z’amanywa yateguwe n’aba batoza babiri bavuye mu Bwongereza; Simon McManus Umutoza Mukuru w’Amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na Kerry Green, ufasha umupira w’abagore muri iyi kipe.

Aba batoza babiri bafatanyije n’abatoza ba Rayon Sports Robertinho n’umwungirije Wagner do Nascimento Silva gutanga amasomo ku bakinnyi ba Rayon Sports agamije kubigisha uburyo bw’imikinire bw’ikipe ya Arsenal nk’uko byatangajwe na Simon McManus uyoboye itsinda ryavuye mu Bwongereza.

McManus yavuze ko abatoza basanze mu Rwanda umupira bawuzi ndetse bafite n’inararibonye,icyo bakoze ngo ni ukungurana ibitekerezo no gusobanura uburyo bw’imikinire ya Arsenal kubera ko bifuza ko bwagera kure ku iri.

Akaba yasoje avuga ko bishimiye urugendo bagiriye mu Rwanda bizera ko mu bihe biri imbere bazabona umusaruro warwo.

Mu makipe yari yitabiriye iyi myitozo harimo Rayon Sports yari yazanye abakinnyi bayo bose,Kiyovu Sports, AS Kigali na Police FC zahagarariwe n’abakinnyi bane na Mukura VS yahagarariwe n’abakinnyi babiri gusa.

Nyuma y’imyitozo hakurikiyeho umuhango wo guha impamyabumenyi abakinnyi bitabiriye imyitozo.

Muri uyu muhango kandi abakunzi b’umupira bari baje kwihera amaso iyi myitozo ababisha binjiye mu kiswe Tombola bahatanira Amatike abiri y’indege yo kuzajya mu Bwongereza kureba umukino w’ikipe ya Arsenal.

Hifashishijwe udupapuro twanditseho amazina y’abari binjiye muri iyi Tombola badushyize mu kintu kimwe tuzingazinze maze uwari uyoboye uyu muhango uzwi nka Kensman afata icyo kintu aragicugusa turivanga,umwe mu batoza bari baturutse mu Bwongereza akoramo avanamo kamwe umunyamahirwe wa mbere aba abonetse atyo ariwe Nahimana Jean Marie Vianney.

Nk’uko hari hakenewe abanyamahirwe babiri byabaye ngobwa ko hongera gutoranywamo akandi gapapuro maze aya mahirwe aba asekeye uwitwa Bikorimana Jean Claude bita ‘Wanyanza’ usanzwe ari n’umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports.Bikaba biteganyijwe ko aba basore uko ari babiri bazajya London muri Mata 2019.

Ikindi nuko aba batoza baturutse mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bahaye imidali y’ishimwe abafana b’iyi kipe baba mu Rwanda bafata n’ifoto y’urwibutso.






























Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa