skol
fortebet

Abanyamakuru b’imikino bagaragaje agahinda batewe no gusezera kwa Rutamu [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko inkuru yamaze kuba impamo ivuga ko Rutamu Elie Joe wakoreye amaradiyo atandukanye hano mu Rwanda, yamaze gusezera umwuga w’itangazamakuru yakoraga ku buryo bwa burundu, bagenzi be bakoranye ndetse bakaba n’inshuti ze bamwifurije ishya n’ihirwe mu buzima bushya agiyemo.

Sponsored Ad

Ku ma radiyo atandukanye yakoze ho hano mu Rwanda, Rutamu yagiye yigarurira imitima y’abamwumvaga ndetse n’abikorera batandukanye bagakunda kumuha ibyo abamamariza mu biganiro yakoraga by’imikino no kogeza imipira. Rutamu yari inshuti ya Fuadi Uwihanganye, Rugimbana Theogene na Rugangura Axel, aba bose bamugeneye ubutumwa butandukanye ariko ahanini bavuga ko bamwigiye ho byinshi.

Rugangura Axel waciye kuri Radio Frash nyuma akerekeza kuri radio Rwanda ari naho akorera ubu abicishije kuri Instagram yagize ati:” Iyo wigeze kubaho umusirikare uhora uri umukomando (Once a soldier always a commando niko yabyanditse). Uyu musaza (Yavugaga Rutamu) akaba arasezeye muri uyu mwuga akaba atangiye ubuzima bushya reka tumwifurize ihirwe mubyo agiyemo. Imana imworohereze mubyo apanga byose ntako atagize kweri. Ntawavuga ko atakoze, yakoze uko ashoboye kuri njye l salute ! Ibihe byiza musa.”

Fuadi Uwihanganye wogeza imipira akanakora ubusesenguzi mu mupira w’amaguru kuri Radio TV 10 yavuze ko Rutamu yamwigishije uko akazi gakorwa kandi ko byamufashije.

Ati:”Ntago nzibagirwa ibihe twagiranye muvandimwe Rutamu, aha (Ku ifoto yashyize kuri Instagram)yarimo ambwira ukuntu uyu mwuga wacu ukorwa nibisabwa kugirango ugere ku nshingano zawe 100% , none ugiye bitaraba byiza cyane twari tukigukeneye, nkabatoya mu mwuga kuri wowe gusa ikiza nuko nibindi werekejemo uzaduha ikaze nkuko wabikoze, Imana ikwagure kandi iguhe amahirwe mu buzima bushya.”

Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi ndetse akaba akora kuri Radio TV 10 yagize ati:” Ubuzima ntabwo ari ukwishakisha ahubwo ni wowe ubuha icyerekezo, Rutamu Elie Joe amahirwe masa, byari kuba byiza kugumana nawe mu mwuga wacu kuko twakwigiyeho byinshi nka mukuru wacu. Rugangura Axel, Rugimbana , Fuadi nawe Mahoro Nasiri , tumwifurize ishya n’ihirwe mubyo agiyemo.”

Rugimbana bakoranaga kuri Radio 1 ndetse bakaba baranakoranye kuri Radio Frash nyuma Rutamu akajya kuri Radio Rwanda yewe na Rugimbana akajya kuri Radio 10 gusa nanone bakaza kunoza umugambi bakongera bagahurira kuri Radio 1 nawe yavuze ko azakora uko ashoboye kugira ngo azibe icyuho.

Yagize ati:” Nkwifurije guhirwa mu bindi bishya werekejemo, igihugu cyose kizagukumbura cyane. Nzakora uko nshoboye kugira ngo nzibe icyuho cy’imyitwarire n’umurava wari uzwiho ……warakoze kuri buri kimwe muvandimwe.”

Nyuma yo kumva abantu benshi ndetse n’abamwe mu nshuti ze, Rutamu Elie Joe na we yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram ashimira inshuti ze babanye mu mwuga w’itangazamakuru zamwifurije guhirwa mu cyerekezo gishya cy’ubuzima yerekejemo.

Ahagaze imbere y’amagorofa maremare bigaragara ko ari hanze y’Afurika Rutamu yagize ati :” Icyerekezo gishya………Murakoze ku nshuti zanjye zose kuba munshyigikira Imana ibahe umugisha mwese.”

Rutamu wari umaze imyaka 10 mu mwuga w’itangazamakuru yagiye yagiye kwiga ibijyanye no gushakira amasoko abakinnyi b’umupira w’amaguru (Agent) bikaba bivugwa ko iri shuri riri muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece nta numwe abitangarije.

Ibitekerezo

  • nukuri ntawahakana ko tutazamukumba mu mwuga we yabikoraga neza cyane ariko kandi tumwifurije guhirwa mu bundi buzima bushya kuko iteka ryose umuntu aharanira gutera imbere kdi nka bafana be icyo nicyo twamwifurizaga imana ikomeze intambwe ze kandi mubyo agiye kwiga izamuhe kubigiriramo umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa