skol
fortebet

Abanyamisiri barifuza ko Mohamed Salah yababera perezida

Yanditswe: Sunday 01, Apr 2018

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo benshi mu banyamisiri bitabiriye amatora ya perezida wabo aho abasaga miliyoni banditse ku mpapuro z’itora ko bashaka ko Mohamed Salah ukinira Liverpool uri kwitwara neza muri shampiyona y’Ubwongereza yababera perezida.
Aya matora yatsinzwe na perezida Abdel Fattah el-Sisi,yabereyemo agashya kuko amajwi angana na 5 % yabaye imfabusa kubera gutora uyu mukinnyi kandi atari mu bakandida biyamamaje byatumye benshi bemeza ko abaturage benshi bo mu Misiri bifuza ko uyu (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo benshi mu banyamisiri bitabiriye amatora ya perezida wabo aho abasaga miliyoni banditse ku mpapuro z’itora ko bashaka ko Mohamed Salah ukinira Liverpool uri kwitwara neza muri shampiyona y’Ubwongereza yababera perezida.

Aya matora yatsinzwe na perezida Abdel Fattah el-Sisi,yabereyemo agashya kuko amajwi angana na 5 % yabaye imfabusa kubera gutora uyu mukinnyi kandi atari mu bakandida biyamamaje byatumye benshi bemeza ko abaturage benshi bo mu Misiri bifuza ko uyu musore yazerekeza muri politiki.

Uyu musore umaze gutsinda ibitego 29 muri shampiyona akomeje gutangaza benshi kubera ibihe byiza arimo ,ndetse ashobora guca agahigo ko gutsinda ibitego birenze 31 byatsinzwe na Cristiano Ronaldo na Suarez bari bagafite.

Mohamed Salah yafashije ikipe ya Misiri kubona itike y’igikombe cy’isi nyuma y’imyaka 28 batacyerekezamo byatumye abatuye mu gace avukamo bamwihebera ndetse bifuza ko yazabayobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa