skol
fortebet

Abanyarwanda 3 bagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi b’abanyafurika bazatoranywamo uwahize abandi mu mukino wo gusiganwa ku magare muri 2018

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Abasore 3 b’abanyarwanda bakina umukino wo gusiganwa ku magare bisanze ku rutonde ruzatoranywamo umukinnyi wahize abandi mu mukino wo gusiganwa ku magare muri Africa.

Sponsored Ad

Abakinnyi 3 b’Abanyarwanda barimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Uwizeyimana Bonaventure batoranyijwe mu bakinnyi 15 bagomba guhatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Afurika ‘Best African cyclist of the year 2018’.

Areruya niwe wigaragaje cyane muri aba banyarwanda 3 kuko yatwaye amarushanwa akomeye arimo La Tropicale Amissa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir yatumye u Rwanda rwitabira Tour de l’Avenir ifatwa nka Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 .

Areruya kandi yitwaye neza muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare yabereye hano mu Rwanda aho yaje ku mwanya wa mbere mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23.

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018 mu gihe Uwizeyimana Bonaventure we yegukanye Tour du Cameroon.

Itsinda ry’abategura isiganwa mpuzamahanga ‘La Tropicale Amissa Bongo’ riyobowe na Bernard Hinault, niryo ritegura ibirori ngarukamwaka byo guhemba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika.

Urutonde rw’abakinnyi 15 bazatoranywamo uwa mbere muri Afurika:

1.Mugisha Samuel (Rwanda)

2.Areruya Joseph (Rwanda)

3. Bonaventure Uwizeyimana (Rwanda)

4. Ghebreigzabhier Amanuel (Eritrea)

5. Cisse Isiaka (Cote d’Ivoire)

6. De Bod Stefan (Afurika y’Epfo)

7. Hendrickx Clint (Afurika y’Epfo)

8. Impey Daryl (Afurika y’Epfo)

9. Kamzong Clovis (Cameroon)

10. Kipkemboi Salim (Kenya)

11. Kudus Merhawi (Eritrea)

12. Lagab Azzedine (Algeria)

13. Mulubrhan Henok (Eritrea)

14. Reguigui Youcef (Algeria)

15. Sorgho Mathias (Burkina Faso)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa