skol
fortebet

Abanyarwanda 5 bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2017

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Reba abakinnyi 5 b’Abanyarwanda bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2017 ibura iminsi 14 ngo itangire.

Sponsored Ad

Harabura iminsi 14 ngo ibirori abanyarwanda bategereje cyane aribyo Tour du Rwanda bitangire aho benshi bibaza niba abanyarwanda bazongera kwisubiza iri rushanwa bamaze gutwara ubugira gatutu cyangwa niba hari umunyamahanga uzabasha kubigaranzura.

Mu gihe tutaragera ku munsi nyirizina w’irushanwa,Umuryango wabateguriye abanyarwanda 5 bafitiwe icyizere na benshi ndetse bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 9 nyuma y’aho igiriwe mpuzamahanga.

1.Areruya Joseph

Uyu musore ugereranyije n’abandi banyarwanda niwe wakinnye amarushanwa menshi kandi akomeye muri uyu mwaka aho yabashije kwitwara neza mu irushanwa rya Giro d’Italia ry’abaterengeje imyaka 23 ubwo yatwaraga agace ka 5a ndetse yagiye ahagararira ikipe ya Dimension Data mu marushanwa menshi atandukanye ku mugabane w’I Burayi.

Areruya ntabwo ari mushya muri Tour du Rwanda kuko iyi ni inshuro ya 3 agiye kuyikina ndetse yabashije kwegukana agace kerekezaga I Huye umwaka ushize ndetse yabashije kurangiza ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange muri Tour du Rwanda 2015.

Ibyo Umuryango washingiyeho umuha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa icya mbere n’ikipe ya Dimension Data akinira kuko izaba ifite abasore b’abahanga nka Eyob Metkel,Stefan de Bod,Kent Main na Mugisha Samuel witwaye neza ubushize ubwo yegukanaga umwambaro w’umukinnyi uterera kurusha abandi.

Icya kabiri yujuje ibisabwa byose ku muntu wifuza gutwara Tour du Rwanda kuko azi kuzamuka,gutambika ndetse no gukina umuntu ku giti cye.

Areruya Joseph yarangije ku mwanya wa 4 ku rutonde rusange muri Tour du Rwanda 2016 aho yasizwe na Valens Ndayisenga iminota 2 n’amasegonda 52.

2.Nsengimana Jean Bosco

Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Benediction arahabwa amahirwe menshi nyuma y’aho yegukanye iya 2015 byatumye abasha kubona amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Bike Aid yo mu Budage atagiriyemo amahirwe menshi uretse gutwara agace ko muri Tour du Cameroon.

Nubwo yitabiriye Tour y’ubushize ntiyabashije kwitwara neza nkuko byari byagenze mu mwaka wari wabanje ndetse uretse kuba yarafashije valens Ndayisenga kwegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri Nsengimana ntiyigaragaje kuko nta n’agace yabashije gutwara cyane ko muri 2015 yari yatwaye uduce 3.

Icyo Umuryango washingiyeho umuha amahirwe, ni uko nawe yabonye amarushanwa menshi arimo Cascade classic na Colorado classics yabereye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse abasha kwitabira amarushanwa ya Rwanda Cycling cup atandukanye.

Umwaka ushize Nsengimana ntiyabashije kuza mu bakinnyi 10 ba mbere aho yatakaje igihe mu duce twa nyuma.

3. Ndayisenga Valens

Nk’umukinnyi wegukanye irushanwa ry’ubushize ndetse n’ubunararibonye amaze kugira muri iri rushanwa nawe ntawabura kumuha amahirwe kuko nubwo nta mukinnyi uratwara Tour du Rwanda kabiri kikurikiranya uyu ashobora gushyiraho agahigo nkuko yashyizeho ako gutwara Tour du Rwanda 2 wenyine.

Impamvu Umuryango wamuhaye amahirwe ni ubunararibonye n’ibigwi afite muri Tour du Rwanda,amarushanwa yitabiriye arimo shampiyona y’isi ndetse no kuba akina mu ikipe ikomeye .

4.Byukusenge Patrick

Uyu ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bigaragaza muri Tour du Rwanda aho yagiye afasha abasore nka Nsengimana Jean Bosco ndetse na Ndayisenga Valens kwegukana Tour ziheruka ndetse urebye uko yitwaye mu marushanwa ya hano imbere mu gihugu nta kabuza nawe abonye amahirwe yakwitwara neza.

Impamvu Umuryango washyingiyeho umuha amahirwe n’uburambe afite muri Tour du Rwanda ndetse no kuba bamwe mu bakinnyi batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru Umuryango baragiye bamuha amahirwe.

5.Mugisha Samuel

Kuba yarabaye umukinnyi uzi guterera kurusha abndi ndetse no kuba akina mu ikipe ikomeye nka Dimension Data,biraha uyu musore ukiri muto amahirwe yo kwegukana iri rushanwa agiye kwitabira ku nshuro ya kabiri.

Mugisha Samuel ni umwe mu bakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru mu kuzamuka gusa imbogamizi imwe yatuma adatwara Tour du Rwanda ni uko ikipe ye itazamushingiraho nk’umukapiteni kuko ifite abasore bakomeye nka Areruya Joseph na Eyob Metkel.

Urutonde rw’amakipe azitabira
Amakipe yo mu Rwanda :

• Equipe Nationale du RWANDA
• Club BENEDICTION de RUBAVU
• Club LES AMIS SPORTIFS de RWAMAGANA

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:
• Equipe Nationale de l’ILE MAURICE
• Equipe Nationale d’ETHIOPIE
• Equipe Nationale d’ERYTHREE
• Equipe Nationale du MAROC
• Equipe Nationale d’ALGERIE

Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :
• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• TIROL CYCLING TEAM (Austria)
• TEAM ILLUMINATE (USA)
• BIKE AID (Germany)
• DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)
• INTERPRO CYCLING ACADEMY (Japan)

Andi makipe asanzwe
• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
• Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:
Taliki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Taliki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Taliki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Taliki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa