skol
fortebet

Abanyarwanda bigaragaje cyane mu irushanwa rya Tour du Cameroon

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Team Rwanda bari mu irushanwa rya Tour du Cameroon bigaragaje cyane mu gace ka 7 karyo ubwo kapiteni Byukusenge Patrick yakegukanye akurikirwa na Moïse Mugisha mu gihe Manizabayo Eric yaje ku mwanya wa 3.

Sponsored Ad

Nyuma y’agace ka 6 kegukanwe n’Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude,abanyarwanda bongeye kwigaragaza cyane mu gace ka 7 aho imyanya 3 ya mbere yegukanwe nabo.

Uku gutsinda kw’abanyarwanda kwatumye biyongerera amahirwe yo kwegukana umwenda w’umuhondo kuko Byukusenge Patrick utaritwaye neza mu duce tubanza yazamutse ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange aho arushwa amasegonda 20 n’umunya Cote d’Ivoire wa mbere witwa Cisse Isiaka.Hasigaye agace kamwe kazakinwa ku munsi w’ejo.

Si ubwa mbere ikipe y’u Rwanda ikoreye amateka muri Cameroon kuko n’umwaka ushize Uwizeyimana Bonavanture yegukanye iri rushanwa atwara umwenda w’umuhondo ahigitse abandi bose .





Nyuma ya Nzafashwanayo,Byukusenge na bagenzi be bigaragaje cyane uyu munsi mu gace ka 7

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa