Kigali

Abanyarwanda bo muri Mozambike bagobotse Rayon Sports yabuze urumuri ku kibuga cy’imyitozo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 April 2018 Yasuwe: 2976

Ikipe ya Rayon Sports yahuye n’imbogamizi yo kubura urumuri ruhagije ku kibuga yagombaga gukoreraho imyitozo mu mugi wa Maputo,byatumye abanyarwanda baba muri uyu mugi bacana amatara y’imodoka zabo aba ariyo ikoreraho imyitozo.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon sports yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Maputo ‘Mavalane International Airport’ yakirwa n’imbaga y’abanyarwanda baba muri Mozambike bayishimiye karahava ndetse bayiha ikaze muri iki gihugu.

Rayon Sports irashaka gukorera amateka muri Mozambike

Rayon Sports yifuzaga gukora imyitozo ku masaha ahuye n’ayo umukino uzaberaho,yahuye n’imbogamizi ikomeye ubwo yageraga kuri stade Costa do Sol ikoreraho imyitozo igasanga nta matara ikibuga kigira byatumye abakunzi bayo bacana amatara y’imodoka zabo bazizengurutsa ikibuga abakinnyi babona uko bananura imitsi (décrassage).

Rayon Sports yageze muri Mozambike ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo, aho yacumbikiwe kuri Pestana Rovuma Hotel y’inyenyeri 5 iri mu mugi wa Maputo.

Umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Costa do Sol uzaba ku munsi w’ejo ku I saa 19h00 za hano I Kigali.Umukino ubanza Rayon sports yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0 I Kigali.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karekezi ashobora kugaruka mu Rwanda gutoza police FC

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aravugwa mu...
23 April 2018 Yasuwe: 1279 0

Abakinnyi bane n’umutoza bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abakinnyi 4 barimo Lomami Andre, Peter Otema, Jimmy Mbaraga na Cyiza...
23 April 2018 Yasuwe: 3039 0

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye bari gutwika amabendera ya Rayon...

Ku munsi w’ejo hagaragaye amafoto y’abafana ba Kiyovu Sports bari gutwika...
23 April 2018 Yasuwe: 2005 0

Mohamed Salah niwe wabaye umukinnyi w’umwaka muri Premier League

Umunyamisiri Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza...
23 April 2018 Yasuwe: 759 0

Giroud afashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup[AMAFOTO]

Igitego cyiza cyane Olivier Giroud yatsinze acenze ba myugariro batatu ba...
22 April 2018 Yasuwe: 1790 0

Kiyovu Sports ibujije Rayon Sports gukomeza ibirori

Mu mukino w’umunsi wa 17 wari witezwe na benshi,ikipe ya Kiyovu Sports...
22 April 2018 Yasuwe: 2590 1