skol
fortebet

Abanyarwanda ntibari kumvikana muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

• Abanyarwanda bambuwe umwenda w’umuhondo kubera ubwumvikane buke
• Nsengimana arashinja valens Ndayisenga kuba intandaro yo gutuma atakaza igihe uyu munsi
• Areruya wari ufite umwenda w’umuhondo yawambuwe kubera gukoresha imbaraga nyinshi mu kubuza bagenzi be kugenda
• Simon Perraud wa Team Illuminate niwe wambaye umwenda w’umuhondo aho Arusha abanyarwanda umunota wose

Sponsored Ad

Abakinnyi b’abanyarwanda ntibari kumvikana muri Tour du Rwanda aho buri wese hagati ya Valens,Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph ari guhangana na mugenzi we kugira ngo atware umwenda w’umuhondo aho kugira ngo bafashe ufite amahirwe menshi azegukane umwenda w’umuhondo ku cyumweru.

Ntabwo byari bizwi n’abafana gusa uyu munsi ku gace kavaga Muhanga kerekezaga I Rubavu nibwo byagiye hanze nyuma yo kutumvikana hagati ya Areruya Joseph ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo,Ndayisenga Valens ukinira Tirol Cycling yo muri Autriche na Nsengimana Jean Bosco ukinira Team Rwanda bahanganye bigatuma Simon Perraud ukinira ikipe ya Team Illuminate abasiga bikomeye.

Ubwo aba basore bari bageze ku Mukamira, ni bwo aba bakinnyi uko ari 3 batangiye guhangana babimburiwe na Nsengimana Jean Bosco wafashe iya mbere agasatira, maze Areruya Joseph na Ndayisenga Valens bagahita bamubuza kugenda byatumye bose batakaza imbaraga nyinshi maze abanyamahanga barimo Eyob Metkel na Simon Perraud buririra ku kutumvika kwabo birangira babatsinze ndetse batakaza umwenda w’umuhondo ugwa mu maboko ya Simon Perraud.

Nyuma y’aka gace aba basore bose uko ari 3 batangaje ko batagitahiriza umugozi umwe ko ahubwo buri wese ari gukinira ikipe ye aho guharanira ishema ry’igihugu.

Valens Ndayisenga yagize ati “Habayeho kutumvikana ku banyarwanda kuko ntabwo twumvikanye kuko ntabwo twafashanyije.Tugiye kwegera abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda tukareba uko twakorana kuko tudafatanyije twabura umwenda w’umuhondo.Njye nsa n’uwacitse intege kuko ikipe yanjye idakomeye ahubwo nasaba abanyarwanda ko bamfasha cyangwa bagafasha Bosco tukongera gufata umwenda w’umuhondo cyane ko irushanwa rikiri ribisi.”

Byukusenge Patrick we yagize ati “Habuze ubwumvikane mu bakinnyi twari turi hamwe imbere kandi nihakomeza ubwumvikane buke dushobora gutakaza umwenda w’umuhondo burundu.”

Nsengimana Jean Bosco uri hafi ku rutonde rusange ndetse wabangamiwe n’aba bagenzi be cyane ko yari ufite amahirwe yo kwisubiza uyu mwenda w’umuhondo yababajwe no kutumvikana kwabaye.

Yagize ati “Habayeho ubufatanye buke dusa n’aho ducungana kuko nashatse guca mu rihumye igikundi ndetse abanyarwanda bo muri Team Rwanda bari biteguye kumfasha babangamiwe na Valens kuko yahise yataka bituma ntakaza ingufu cyane birangira naniwe. Njye na Valens twari twumvikanye ndetse niwe wambwiye ngo natake gusa nawe yahise yataka sinzi uko yiyumvagakuko sinifuzaga guhangana nawe ariko ubunye ibibaye inyuma hariya yagombaga kunkururira kuko nari ku mwanya wa kabiri ariko yatatse nsigaramo.”

Mu myaka 3 ishize abanyarwanda nibo batwaye Tour du Rwanda kubera ubufatanye bagiraga uko babaga ari 15 gusa uyu mwaka birasa naho byahindutse aho buri wese ashaka kwitibintu bishobora gutuma abanyamahanga begukana Tour du Rwanda uyu mwaka dore ko bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’umunota.

Uko agace kagenze

Uko bihagaze ku rutonde rusange:

1. Simon Perraud 7h50’ 22’’
2. Alerura Joseph 1min
3. Valens Ndayisenga
4. Suleiman Kangagi
5. Patrick Byukusenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa