skol
fortebet

Abanyeshuli bo muri kaminuza ya Cambridge bifotoje amafoto menshi bambaye ubusa buri buri [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Nubwo biga muri imwe muri kaminuza ikomeye ku isi,abanyeshuli bo muri kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza bifotoje umurundo w’amafoto bambaye ubusa buri buri, bazashyira muri kalendari bifuza kuzagurisha,amafaranga avuyemo bakayafashisha abantu bababaye.

Sponsored Ad

Aba banyeshuli bifotoje bambye ubusa barimo abasanzwe bakinira iyi kaminuza mu mikino itandukanye nka Netball,Koga,Football, volleyball, skiing, American football,fencing n’indi itandukanye.

Aba banyeshuli ba Cambridge University bifotoje aya mafoto atangaje bambaye ubusa bari ahantu hatandukanye nko mu nzu bariramo no mu isomer (Library).

Iyi kalendari iri guca ibintu hirya no hino yakozwe nyuma y’igitekerezo cyazanywe n’umunyeshuli witwa Ladislaya Ladanyi watekereje ikintu bakora kugira ngo bafashe abantu bababaye.

Ladislaya Ladanyi yashimye cyane abakinnyi bifotoje bambaye ubusa kugira ngo iyi kalendari izavamo amafaranga yo gufasha ababaye ikorwe.

Yagize ati “Amakipe yose yitwaye neza ndetse yaritanze bikomeye.amwe mu mafoto yafashwe mu bihe by’ubukonje byo muri Gashyantare,gusa ntibanze kwambara ubusa ubwo hafatwaga amafoto.”







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa