skol
fortebet

Abarundi bakatishije itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka yabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Uburundi, Intamba mu rugamba, ikoze amateka yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru ku nshuro ya mbere mu mateka yayo,nyuma yo kunganya na Gabon igitego 1-1.

Sponsored Ad

Uburundi bwari buhanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba ruhago mu karere,bwitwaye neza ku kibuga Prince Louis Rwagasore bubasha kunganya na Gabon igitego 1-1.

Muri uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda C ryo kwerekeza muri CAN 2019,amakipe yombi yatangiye yigana ndetse akinira hagati cyane, gusa Gabon yari yanize Uburundi cyane mu kibuga hagati.

Umukinnyi Ndong yagoye cyane Bigirimana Gael na Kwizera Pierrot bakinaga hagati mu Burundi gusa ubwugarizi bw’izi ntamba mu rugamba bwari buhagaze neza cyane byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Gabon yarushaga bigaragara ikipe y’uburundi ndetse yagiye ihusha ibitego byinshi byabazwe.

Ku munota wa 75 w’umukino, Uburundi bwari bumerewe nabi bwazamukanye umupira uherezwa Saido Berahino,ahereza Abdul Razak Fiston nawe akata umupira mwiza imbere y’izamu usanga Amissi Cedrick warebye uko umunyezamo Ovono yari ahagaze nabi,amutsinda igitego.

Gabon ntiyacitse intege yagerageje gusatira bushyashya,irema uburyo bwinshi bw’ibitego harimo ubwaje kuyihira ku munota wa 82 ubwo rutahizamu wa Gabon yakataga umupira imbere y’izamu Ngando Omar ahita yitsinda.

Uburundi bwagerageje kwirwanaho mu minota 7 yari isigaye bugenda bukora amakosa yagiye avana Coup Franc nyinshi zatewe na Aubameyang ariko umunyezamu Nahimana amubera ibamba.

Uburundi bwerekeje mu gikombe cya Afurika budatsinzwe kuko mu mikino 6 bwakinnye mu itsinda C,bwanganyije 4 butsinda kabiri.Bukaba buzamutse ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 inyuma ya Mali ya mbere ifite amanota 11 itarakina na Sudan y’Epfo.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa