Kigali

Abarundi bibasiriye rutahizamu Jules Ulimwengu kubera amagambo aherutse gutangaza asingiza Kagere Meddie

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 February 2019 Yasuwe: 4974

Abafana ba ruhago mu Burundi bababajwe ni uko Jules Ulimwengu aherutse gutangaza ko Uburundi bukeneye rutahizamu umeze nka Kagere Meddie kandi basanzwe bafite abakina kure nka Saido berahino wa Stoke City,Abdul Razak Fiston, Cedric Amissi, hamwe Hussein Tshabalala.

Rutahizamu Jules Ulimwengu aherutse gutangaza ko akunda rutahizamu Kagere Meddie cyane ndetse ariyo mpamvu ikomeye asigaye yishimira igitego ahishe ijisho nkuko uyu munyarwanda ukinira Simba SC akunze kubigenza.

Kuwa 20 Gashyantare uyu mwaka nibwo Ulimwengu yabwiye Radio Isango Star ko akurikirana buri munsi Kagere Meddie ndetse yemeza ko mu ikipe y’igihugu y’u Burundi nta muntu wamwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Aya magambo ntiyishimiwe na bamwe mu Barundi nkuko ikinyamakuru Indundi.com kibitangaza,aho bamwe bamushinje gusuzugura ikipe y’igihugu kandi ihagaze neza muri iyi minsi.

Bamwe mu bafana bavuze ko ubwibone bwatangiye gutaha uyu Murundi mugenzi wabo kubera ibitego bibiri amaze gutsindira Rayon Sports muri shampiyona,kuva yayigeramo avuye muri Sunrise FC.

Ulimwengu niwe uyoboye ba rutahizamu mu Rwanda muri shampiyona n’ibitego 11 ndetse amaze kwigarurira abafana b’iyi kipe kuko imikino yose yakinnye yatsinze ibitego.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamza Runaniza wakiniraga Marines FC yasinye imyaka 4 muri Rayon...

Myugariro ukiri muto wakiniraga ikipe ya Marines FC witwa Runanira...
19 June 2019 Yasuwe: 2464 0

Kiyovu Sports na AS Kigali zamaze gusaba umujyi wa Kigali ko wazihuza...

Abayobozi b’amakipe 2 akomeye mu mujyi wa Kigali ariyo AS Kigali na Kiyovu...
19 June 2019 Yasuwe: 1470 2

PSG yasabye Real Madrid umukinnyi wayo ukomeye kugira ngo ibahe Neymar...

Ikipe ya PSG irifuza kugurisha umukinnyi Neymar Jr mu ikipe iyo ariyo yose...
19 June 2019 Yasuwe: 4091 0

Lionel Messi yategetse ubuyobozi bwa FC Barcelona gusinyisha vuba...

Kapiteni FC Barcelona yirengagije ibyamubayeho mu minsi ishize muri Copa...
19 June 2019 Yasuwe: 3104 0

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya AS VITA...

Ikipe ya AS Vita Club yo mu mujyi wa Kinshasa muri RDC, yamaze kumvikana na...
19 June 2019 Yasuwe: 2645 0

CAF yatangaje ingano y’amadolari azahembwa ikipe izegukana igikombe cya...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika CAF,yamaze gutangaza ko...
19 June 2019 Yasuwe: 2052 0