skol
fortebet

Abashakashatsi batangaje ikipe yo mu Bwongereza ifite abafana bafite ubuhanga mu gutera akabariro kurusha abandi

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikinyamakuru LELO UK cyakoze ubushakashatsi mu bafana benshi b’amakipe yo mu Bwongereza bafite ubuhanga budasanzwe mu gutera akabariro aba Tottenham Hotspurs batsinda ku bwiganze bw’amajwi.

Sponsored Ad

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bafana ibihumbi 4,bwagaragaje ko abakunzi ba Tottenham Hotspurs ari inararibonye mu gutera akabariro kuko ngo badapfubiriza abagore babo ndetse ngo babafasha kurangiza neza.

Tottenham Hotspurs yatsinze aya matora ku bwiganze cyane kuko ngo 71 ku ijana by’abagabo bayifana bagerera abagore babo ku ngingo.

Amakipe akomeye arimo Manchester United,Manchester City na Chelsea ngo abagabo bazifana bafite amanota 6 ku icumi.

Ikipe ifite abafana batazi gutera akabariro kurusha izindi mu Bwongereza ni West Ham kuko ngo abagera kuri 19 ku ijana bo ngo ntabwo bajya batera akabariro

Ikipe ya Brighton and Hove Albion yahawe amanota 4 ku 10 ndetse bavuga ko benshi mu bagabo bayifana baba bafite igikundiro ariko ngo batera akabariro rimwe gusa mu cyumweru.

Inzobere mu byerekeye ibitsina yitwa Kate Moyle yayoboye ubu bushakashatsi,yavuze ko abafana b’amakipe mu Bwongereza bagakwiriye gutanga ibyishimo ku buriri nkuko babiha amakipe yabo.

Uko amakipe akurikirana mu kugira abafana b’abahanga mu gutera akabariro:

1. Tottenham Hotspur
2. Newcastle
3. Manchester United
4. Leicester City
5. Arsenal
6. Liverpool
7. Manchester City
8. Chelsea
9. West Ham
10. Bournemouth
11. Brighton & Hove
20. West Ham


Tottenham ngo niyo ifite abafana bazi gutera akabariro kurusha abandi mu Bwongereza

Ibitekerezo

  • "Gutera akabariro" ni IMPANO y’Imana yaduhaye kugirango bidushimishe nkuko Imigani 5:15-20 havuga.Ikindi kandi,yagirango tubyare abana kandi nabyo biradushimisha cyane.Ariko imaze kuturema,yaduhaye amategeko tugomba kugenderaho.Urugero,yatubujije gusambana,kurwana,kwiba,etc...Nyamara ababikora ni millions and millions.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo bikomeye.Ku munsi wa nyuma,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,hanyuma isi ibe paradizo.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,tandukana n’abantu bakora ibyo itubuza,ushake Imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe.

    Ndibaza nkiyinkuru idufasha iki ?Dukeneye amakuru aduteza imbere.

    Ndibaza nkiyinkuru idufasha iki ?Dukeneye amakuru aduteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa