skol
fortebet

Abashinzwe ikibuga cya stade ya Kigali basebeje Rayon Sports imbere ya USM Alger

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 17 Nyakanga 2018 nibwo byari biteganyijwe ko USM Alger ikorera imyitozo ya nyuma kuri stade ya Kigali I Nyamirambo izakinirwaho umukino wa gatatu wo mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018 na Rayon Sports ariko iyi kipe yamaze iminota 30 iri mu mwijima kubera ko ushinzwe gucana moteri yo kuri stade yabuze.

Sponsored Ad

Iki kibazo cyabaye kuri Mamelodi Sundowns cyabaye no kuri USM Alger, yatengushywe bikomeye n’abashinzwe gucana amatara yo kuri iki kibuga kuko yagombaga gukorera imyitozo kuri Stade ya Kigali ku masaha ahuye n’ayo umukino uzakinirwaho.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 nibwo ikibazo cyatangiye guhindura isura, USM Alger yitabaza komiseri w’umukino na we wari kuri iki kibuga. Uko basabaga ko amatara acanwa niko bijujutaga cyane mu rurimi rw’igifaransa ndetse bakavangamo n’icyarabu ubona amasura yabo yijimye cyane.

Komiseri w’umukino wari wariye karungu, yahise asaba ko yahabwa numero z’abantu bo muri Rayon Sports cyangwa iz’umunyamabanga wa FERWAFA.

Hashize akanya ahamagara umunyamabanga wa Rayon Sports. Mu ijwi riri hejuru, yumvikanye agira ati "Sinshaka ibyo bisobanuro uri kumpa, icyo nshaka ni ukubona amatara acanwa, aha hantu hari urumuri…"

Nyuma yaho, komiseri yumvikanye avuga ngo " Koko n’u Rwanda, igihugu cyubahwa mu kwakira neza abashyitsi cyakora ibi bintu ? ”

Ibyo byose byabaga hari n’ambasadeli w’Algeria mu Rwanda wanagiye kwakira iyi kipe ubwo yageraga mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018.

Thierry Froger, umutoza wa USM Alger we yahise asaba Komiseri ko hakorwa raporo irambuye ivuga ko batakoze imyitozo.

Yagize ati " Mukore raporo, mwandike ko tutakoze imyitozo. None se ubu turayikoze ? Nibyo bashakaga , baratsinze, babigezeho."

Mu kiganiro Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru yagiranye na Francois Regis Uwayezu, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, yatangaje ko ikibazo cyabaye umuntu wagombaga gucana ‘Generator’ ariko akabura kandi ngo yari yabimenyeshejwe kare.

Yagize ati "Tuba dufite abantu twagiye dushyirayo. Hari hariyo abakozi bacu. Hari hariyo nushinzwe kubikurikirana ku rwego rwa CAF , ndacyabikurikirana. Ntabwo nzi ukuntu ibi bintu tuzabigira …ni nkuko waba ukora ku kinyamakuru cyanyu cya Rwandamagazine, bakaguha Mission warangiza ntuyikore , …Amakuru maze kumenya , ejo habaye inama nuwo mugabo ucana moteri ayirimo. Essence Rayon Sports yari yayimuhaye. Bari bamubwiye ko saa kumi n’imwe n’igice agomba gucana.

Saa kumi n’imwe n’igice ntiyari ahari, bamuhamagaye , telefone ntiyayifata, birangira noneho anayikuyeho. Twagerageje guhamagara mu Mujyi wa Kigali , nabo baramuhagara, bageze aho baramubura burundu kuri telefone. Ariko ndacyashakisha amakuru ya nyayo, mukanya ndakubwira ariko ni uko nguko muri rusange. Uwagombaga gucana yabuze."

Umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka King Bernard,yatangarije ikinyamakuru Rwanda Magazine ko Rayon Sports yakoze ibyayo hakiri kare, ahubwo ikibazo cyashakirwa ahandi aho gukomeza kubitirirwa.

Yagize ati "Twe twishyuye hakiri kare. Twatanze amafaranga yo gucana dukora imyitozo , dutanga amafaranga yo gucanira USM Alger ikora imyitozo, dutanga nagomba gucana ku munsi w’umukino nyirizina guhera saa kumi n’imwe n’igice kuko urumva ntiyacanwa umukino ugiye gutangira. Twe ntabwo ducana moteri ahubwo inshingano ni ukugura amavuta ayijyamo kandi twabikoreye igihe.

Ubushize ikibazo cya Mamelodi cyarabaye, bagira ngo nitwe nyamara twe ibyacu tubikora kare. Ikibazo ubwo gifite ahandi kiva ariko si muri Rayon Sports. Komiseri aramutse akoze Raporo yacu dushobora kubihanirwa , tugacibwa amafaranga ariko twaba turenganye."

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na makumyabiri n’irindwi (18H27), amatara nibwo yakijwe bwa mbere ariko yaka azima. Yakijwe neza ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (18H30).

Ikibazo cyo kubura k’umuriro kuri stade kuri stade kimaze kuba agateranzamba kuko Kuwa 06 Werurwe uyu mwaka Mamelodi Sundowns yabuze umuriro ubwo yakoraga imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro, ikina itayikoze.

Muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, umuriro wabuze iminota igera kuri 12, ku mikino wahuzaga Cameroun na Ethiopia tariki 21 Nzeli 2016.

Ku itariki ya 23 Nzeli 2017,mu mukino wa Super Cup Rayon Sports na APR FC,umuriro warabuze kuri Stade Umuganda bihagarika umukino wari witabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda ndetse n’abaturage bo muri R.D Congo.

Source:RWANDA MAGAZINE

Ibitekerezo

  • Wowese urondora izonshurozose hanyuma ababinshinzwe ntibabikemure nakorekanekugira icyomvuga birandenze

    ariko umuntu nkuwo iyo birangiye ko adahanwa ngo bivugwe nabantu babimenye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa