skol
fortebet

Abasifuzi ntiborohewe n’abafana ku munsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

• Abafana b’amakipe yo mu ntara barinumira imisifurire iri gukorerwa amakipe yabo
• Ikibazo cy’imisifurire gikomeje kuba agatereranzamba muri shampiyona
• Abasifuzi bakomeje gusagararirwa n’abafana bitewe n’ibyemezo bafashe bitabanyuze

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo habaye imikino y’umunsi wa 7 wa shampiyona aho ku mikino imwe n’imwe abasifuzi bitwaye ku buryo bitashimishije abafana b’amakipe yakiriye ndetse byarangiye abasifuzi baherekejwe na polisi nyuma y’umukino.


Umukino wabayemo gusagararira umusifuzi ni uwahuje Mukura VS yari yakiriye Miroplast FC bakanganya ibitego 2-2,aho wasojwe n’imvururu, ku buryo iyo hataba Polisi y’u Rwanda, abasifuzi bari kugirirwa nabi.Biravugwa ko abafana babategeye hanze nyuma y’umukino kugira ngo babagirire nabi ariko polisi irabaherekeza ibageza aho bagombaga gufatira imodoka.
.
Abafana ba Mukura VS ntibishimiye imisifurire ndetse babigaragaje ubwo bashakaga gukubita umusifuzi Ngabonziza Dieudonne wayoboye uyu mukino, bamushinja ko yatanze penaliti itari yo mu minota ya nyuma y’umukino bikarangira ikipe yabo yishyuwe 2-1 yari ifite.

Ibi bije bikurikira ibyabaye ku mukino wa AS Kigali na Sunrise aho umusifuzi yemeje igitego nyuma y’aho umusore Ndahimduka Michel uzwi nka Bugesera yagonze umuzamu Gahungu wa Sunrise agatsinda igitego kikemezwa n’umusifuzi.

Ku mukino wahuje Police FC na Musanze mu ntangiriro za shampiyona,umusifuzi wayoboye uyu mukino yashinjwe n’abafana ba Musanze kubogamira kuri Police FC ndetse birangira itsinze 1-0,nyamara hari amakosa yakozwe,ibintu byababaje abafana b’iyi kipe yo mu majyaruguru ku buryo umwe yaraye mu maboko ya polisi kubera gutera amabuye imodoka yari itwaye abasifuzi.

Kugeza uyu munsi amakipe menshi akomeje gutaka ko agenda yibwa n’abasifuzi muri shampiyona,ariko FERWAFA ntacyo ibikoraho ndetse nta n’igihinduka kuko uko shampiyona ikomeza ariko ibibazo by’imisifurire bigaragara henshi muri shampiyona.

Kuva shampiyona yatangira hamaze guhanwa umusifuzi umwe gusa Ambroise Hakizimana wo ku ruhande, wazize kwemeza igitego cya kabiri ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali nyamara habaye kurarira ku musore Twizerimana Martin Fabrice wagitsinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa