skol
fortebet

Abatoza 3 bagomba gutoranywamo umwe uzatoza Amavubi bamenyekanye

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abatoza 3 batoranyijwe mu batoza 8, hakaba hazatoranywamo umwe uzahabwa ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru.
Nyuma y’uko basabye aka kazi ari abatoza bagera kuri 52, hasigayemo 8 bagombaga gukoreshwa ikizamini cyo kuvuga ‘Interview’, iki kizami cyabaye hagati mu icyumweru gishize hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype, maze mu 8 hasigaramo batatu, batanu barasezererwa.
Mu batoza basezerewe (...)

Mu batoza basezerewe harimo uwahoze atoza ikipe y’igihugu ya Algeria George Leekens umwe mu habwaga amahirwe cyane, harimo kandi n’umunyafurika umwe rukumbi wari usigayemo muri 4 bari basabye aka kazi ari we Samson Siasia ukomoka muri Nigeria.

Mu batoza batatu basigayemo harimo; Antoine Hey ukomoka mu Budage, Jose Ruis Lopez Aguas ukomoka muri Portugal n’umunya Zwitzerland Raul Savoy.

Biteganyijwe ko aba batatu batoranyijwe bazakora ikizamini cyo kuvuga cya nyuma hashakwamo umutoza umwe uzahabwa Amavubi. Ikizamini giteganyijwe tariki ya 27 Gashyantare 2017 ku icyicaro cya FERWAFA.

Umutoza uzatsinda azatangazwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ nyuma y’iminsi mike ikizamini kibaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa