skol
fortebet

Abatoza ba Sweden n’ab’Ubudage barwanye karahava nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Sweden ndetse n’abungirije mu Budage barwanye karahava nyuma y’umukino nyuma y’igitego cya kabiri cy’Ubudage cyatsinzwe na Toni Kroos ku munota wa nyuma w’umukino,cyabaye umunyu mu gisebe ku ikipe ya Sweden yifuzaga inota rimwe.

Sponsored Ad

Umutoza wa Sweden Janne Andersson yashinje abatoza b’Ubudage kumumwaza ndetse baza begera aho Sweden yari iri bayishima hejuru byatumye intambara irota.

Yagize ati “Ibyo bakoze byambabaje cyane.Abayobozi b’ikipe y’Ubudage baje badusanga batumwaza,bakora ibimenyetso mu maso yabo, byaduteye umujinya.Abantu bitwara mu buryo butandukanye,ukwiye kureka umuntu utsinze akababara,umukino warangira mugasuhuzanya ariko bo baje badusanga batumwaza.

Amashusho yasohotse yerekanye bamwe mu batoza bungirije b’Ubudage berekeza aho aba Sweden bari bahagaze ndetse bagaragaza ibimenyetso byo kubamwaza nkuko umutoza Janne Andersson yabivuze.

Ubudage bwatsinze bigoranye Sweden ibitego 2-1 mu mukino basabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo bagume mu rugamba rwo guhatanira kwrekeza muri 1/16.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa