skol
fortebet

Abatoza bane bagomba kuvamo usimbura Lopetegui muri Real Madrid bamaze kumenyekana

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Real Madrid yirukanye umutoza wayo Julen Lopetegui wanyagiwe na FC Barcelona ibitego 5-1 muri El Clasico ku Cyumweru gishize,aho hasohotse urutonde rw’abatoza 4 bagomba kuvamo umusimbura.

Sponsored Ad

Muri aba batoza 4 bahabwa amahirwe yo kuvamo usimbura Julen Lopetegui,harimoRoberto Martinez usanzwe atoza ikipe y’igihugu y’Ububiligi,Mauricio Pochettino wa Tottenham,Antonio Conte wahoze atoza Chelsea ndetse na Santiago Solari wabaye agizwe umutoza w’agateganyo.

Antonio Conte yakagombye kuba yahise atangazwa ariko ntiyumvikanye n’abayobozi ba Real Madrid kubera ibyo yabasabaga birimo amasezerano y’imyaka 2 n’igice ndetse no kwizanira abamwungirije 5.

Biravugwa ko kapiteni wa Real Madrid,Sergio Ramos atifuza Conte ndetse ashobora kubura aka kazi kubera ko iyi kipe yifuza kugura Eden Hazard kandi adacana uwaka n’uyu mutoza.

Roberto Martinez utoza Ububiligi niwe uhabwa amahirwe menshi yo kubona aka kazi kuko akomoka muri Espagne gusa nawe ashobora gutinya igitutu cya Real Madrid imerewe nabi.

Umutoza wa Tottenham Mauricio Pochettino niwe wifuzwa cyane na Perezida wa Real Madrid, Perez,gusa uyu mugabo akunda Tottenham kubera ko nta gitutu imushyiraho.

Pochettino yahawe ibyumweru 2 kugira ngo abe yamenyesheje Real Madrid niba yayerekezamo gusa biragoye kubera amasezerano afitanye na Tottenham.

Umutoza wa nyuma uhabwa amahirwe ni Santiago Solari wari usanzwe utoza ikipe ya kabiri ya Real Madrid,castilla,gusa uyu we nta mahirwe menshi ahabwa kuko atari inararibonye.

Real Madrid izatangaza umutoza mushya mu kwezi gutaha nyuma y’imikino y’ibihugu aho byitezwe ko azava muri aba bane bahurijweho n’ibinyamakuru byinshi I Burayi.

Mu bandi batoza bahabwa amahirwe harimo Arsene Wenger,Micheal Laudrup na Laurent Blanc.




Pochettino,Martinez,Conte na Solari nibo bafite amahirwe yo kuvamo umutoza uzasimbura Lopetegui

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa