skol
fortebet

Abatoza barenga 50 bari guhatanira umwanya wo gusimbura Robertinho muri Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

Abatoza basaga 50 baturuka hirya no hino ku isi bamaze gutanga impapuro zisaba akazi ko gusimbura umunya Brazil,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo mu ikipe ya Rayon Sports nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe bubitangaza.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo,umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kugenda k’umutoza Robertinho bakiriye ubusabe bw’abatoza bagera kuri 50 baturutse hirya no hino ku isi basaba kumusimbura.

Yagize ati “Nibyo hari abatoza benshi basabye akazi.Hari abagiye bavugwa mu binyamakuru nka Masudi wigeze kudutoza,harimo abanya Ghana,Abafaransa,abanya Portugal ariko amasaha 48 ashize dutandukanye na Robertinho twahise tubona ubusabe bw’abatoza barenga 50 bashaka gutoza ikipe.Ibyo byaduhaye imbaraga zo kwicara tugasesengura ,ku buryo tugomba guhera hasi tugahitamo umutoza twitonze.

Nkurunziza yavuze ko bari kugerageza gukora ijonjora kuri aba batoza bafatanyije n’ushinzwe umusaruro wabo,Kayiranga Baptista,wagizwe umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe.

Yagize ati “Baptiste mwumvise ko tutamugize umutoza mukuru wa Rayon Sports ahubwo agiye kutubera umuyobozi wa tekinike ndetse azadufasha gusesengura no guhitamo umutoza ujyanye n’igihe mu cyumweru gitaha muraza kubona umutoza mushya w’umunyamahanga.Twamuhaye ibyangombwa byabo agiye kuyasesengura azatubwira umwe anaduhe n’impamvu.”

Kayiranga niwe uzatoza ikipe ya Rayon Sports mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League iyi kipe izakina na Al Hilal ndetse yahize ko azayitsinda akagarukana mu Rwanda ishema.Umukino ubanza wabereye I Kigali warangiye ari igitego 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa