Kigali

Abayobozi ba FC Barcelona barakariye bikomeye rutahizamu Ousmane Dembele

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 November 2018 Yasuwe: 1987

Benshi mu bakunzi ba FC Barcelona bakomeje kwikoma rutahizamu wabo Ousmane Dembele wasibye imyitozo yo ku wa Kane w’iki cyumweru atabimenyesheje abatoza n’ubuyobozi bw’iyi kipe,byatumye benshi basaba ko yagurishwa vuba mu rwego rwo kwirinda ko yateza umwuka mubi.

Dembele ufite ingeso yo gukererwa imyitozo uko yishakiye,yatangiye no kuyisiba aho kuri uyu wa Kane atigeze ayitabira ndetse ntiyigeze abimenyesha umutoza we Ernesto Valverde n’ubuyobozi bwa FC Barcelona.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne byacitse ururondogoro ndetse biravuga ko iyi myitwarire y’uyu mukinnyi ari umwanda ndetse akwiriye gushakirwa ibihano.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona buravuga ko amakosa yose uyu musore akora abiterwa no kuba atarakura ndetse ataramenya agaciro ko kuba umunyamwuga.

Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyavuze ko iyi myitwarire mibi y’uyu Mufaransa ikomeje gutera impungenge FC Barcelona ndetse ko umutoza Valverde akwiriye guha umwanya Malcolm witwara neza.

Byaje kumenyekana ko uyu mukinnyi yasibye iyi myitozo kubera ko yari arwaye igifu gusa anengwa nubuyobozi ko atigeze agira icyo abatangariza kuri ubu burwayi bwe.

Abayobozi ba FC Barcelona bamaze iminota irenga 90 bahamagara uyu mukinnyi ntiyitabe ndetse ashobora kutagaragara mu mukino w’uyu munsi FC Barcelona ikina na Real Betis muri La Liga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rafael Da Silva yatangaje impamvu ikomeye yatumye abura ibitego mu ikipe ya...

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva umaze muri Rayon Sports amezi 6 yavuze...
23 May 2019 Yasuwe: 2373 0

KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuliza Charles...
23 May 2019 Yasuwe: 2524 3

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 3728 3

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 2571 1

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 4076 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2399 0