Kigali

Adebayor yatangaje ukuntu yari agiye kwiyahura kubera umuryango we n’ukuntu Jose Mourinho yasuzuguye Cristiano Ronaldo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 2984

Rutahizamu w’umunya Togo Emmanuel Adebayor wakinnye mu makipe akomeye ku isi arimo Real Madrid,Arsenal,Tottenham,Manchester City n’ayandi,yavuze ko yari agiye kwiyahura kubera igitutu cy’umuryango we ndetse aboneraho kuvuga ukuntu Mourinho yitwaye kuri Ronaldo bikamutungura.

Adebayor w’imyaka 35,yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16,umuryango we wamwokeje igitutu cyane ngo awuvane mu bukene,bituma arambirwa ashaka kwiyahura.

Yagize ati “Nari mfite imyaka 16.Icyo nashakaga kwari ugufasha umuryango wanjye kuva mu bukene ariko banshiragaho igitutu kidasanzwe.Sinashoboraga kucyihanganira.Iyo umuryango ukennye,abantu bose baba bunze ubumwe ariko iyo umwe akize buri wese arakwishyuza nkaho umubereyemo ideni.

Muri Metz,nakoreraga ibihumbi 3 by’amapawundi ku kwezi ariko bansabaga kubagurira inzu y’ibihumbi 500 by’amapawundi.Ikipe yarambiwe imyitwarire yanjye.Umunsi umwe ubwo nari nicaye ku gitanda,naribajije nti aha ndi kuhakora iki,nta muntu unyishimiye kubaho kwanjye bimaze iki?.

Hari pharmacy yakoreraga hejuru y’inzu nabagamo.Naragiye ngura amapaki y’ibinini byica iyo ubinyoye ari byinshi.Babanje kwanga kubingurisha mbabeshya ko ari ibyo gufasha abanya Togo.Nakoze imyiteguro,nywa amazi yose.Nahamagaye inshuti yanjye mu gicuku musezeraho.yansabye kutihutisha ibintu ko hari impamvu nkwiriye kubaho.”

Adebayor yabwiye Daily Mail ku myitwarire ya Jose Mourinho ukunda ibikombe ku buryo budasanzwe ndetse n’umubano yari afitanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid.

Yagize ati “Muri Real Madrid twatsinze ibitego 3-0 mu gice cya mbere.Yinjiye (Mourinho) mu rwambariro ameze nk’umusazi.yakubise umugeri frigo,TV,amena n’amazi.

Yatutse buri wese.Ndabyibuka yatutse Ronaldo kandi yatsinze ibitego 3 wenyine aramubwira ati “Buri wese avuga ko uri umukinnyi wa mbere ku isi ariko wakinnye nabi.Nyereka ko uri uwa mbere.Ronaldo yarabyumvise.yatsindaga ibitego 3 kenshi ariko yahaga agaciro kenshi igitego yahushije.”





Adebayor wakiniye Real Madrid na Arsenal yatangaje ko yigeze gushaka kwiyahura

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe...

Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu irushanwa ry’Agaciro yaraye...
16 September 2019 Yasuwe: 4350 0

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo atangaje ku mukunzi we bikora benshi ku...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye agiranye ikiganiro cyaciye ibintu...
16 September 2019 Yasuwe: 3756 0

Rayon Sports yo turayihotora,mu kuri kw’Imana isumba byose irapfa-KNC...

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 3679 0

Reba amagambo umukinnyi wa Rayon Sports Rutanga Eric yabwiye umusifuzi ku...

Myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw’ibumoso akaba na kapiteni w’iyi...
16 September 2019 Yasuwe: 5341 0

Cristiano Ronaldo yaririye kuri TV kubera amashusho ya se yabonye ku nshuro...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yarize cyane ubwo umunyamakuru Piers Morgan...
16 September 2019 Yasuwe: 5692 0

Rayon Sports izacakirana na Gasogi,APR FC na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa...

Ikipe ya Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Gasogi FC...
16 September 2019 Yasuwe: 1166 0