skol
fortebet

Adrien Niyonshuti yisubije shampiyona y’igihugu yo gusiganwa umuntu ku giti cye

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya umusore Adrien Niyonshuti ukina mu ikipe ya Dimension Data ikina ku rwego rw’Isi yisubije agace ka shampiyona y’igihugu mu gusiganwa umuntu ku giti cye nyuma yo kugenda ibirometero 41,8 .
Nk’ uko byari byitezwe na benshi uyu musore uvuka I Rwamagana yanikiye bagenzi be barimo Valens Ndayisenga na Nsengimana Jean Bosco nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 32 aho yasize Valens Ndayisenga Ukinira Tirol Cycling yo muri Autriche waje ku mwanya wa Kabiri (...)

Sponsored Ad

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya umusore Adrien Niyonshuti ukina mu ikipe ya Dimension Data ikina ku rwego rw’Isi yisubije agace ka shampiyona y’igihugu mu gusiganwa umuntu ku giti cye nyuma yo kugenda ibirometero 41,8 .

Nk’ uko byari byitezwe na benshi uyu musore uvuka I Rwamagana yanikiye bagenzi be barimo Valens Ndayisenga na Nsengimana Jean Bosco nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 32 aho yasize Valens Ndayisenga Ukinira Tirol Cycling yo muri Autriche waje ku mwanya wa Kabiri akoresheje iminota 55 n’amasegonda 17 mu gihe Jean Bosco Nsengimana yakoresheje iminota 55 n’amasegonda 40.


Mu bindi byiciro mu bagore bakinye ibirometero 25 uwitwa Ingabire Beatha yaje gutungurana ubwo yahigikaga Girubuntu Jeanne d’Arc wari warigaruriye amarushanwa y’abagore hano mu Rwanda nyuma yo kwiruka ibi birometero mu minota 40 n’amasegonda 52.Yakurikiwe na Nirere Xaverine mushiki wa Valens Ndayisenga waje ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 41 n’amasegonda 08 mu gihe Girubuntu Jeanne d’Arc utahiriwe n’iri rushanwa yaje ku mwanya wa 3 akoreesheje iminota 43 n’amasegonda 54.Aba bakobwa bose bakina mu ikipe ya Les Amis Sportifs.

Mu batarengeje imyaka 23 nabo basiganwe ibirometero nk’iby’abakuru uwahize abandi ni Ephrem Tuyishime ukinira Les Amis Sportifs wakoresheje isaha 1 n’amasegonda 36,wakurikiwe na Mfitumukiza Jean Claude wakoresheje isaha 1 umunota 1 n’amasegonda 02 mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Munyaneza Didier wa Benediction wakoresheje isaha 1 umunota umwe n’amasegonda 13.

Mu cyiciro cy’ingimbi nacyo cyakinnye ibirometero 25 uwahize abandi ni Habimana Jean Eric w’ikipe ya Fly Cycling Team wakoresheje iminota 35 n’amasegonda 37.Yakurikiwe na Nkurunziza Yves wa Benediction wakoresheje iminota 36 n’amasegonda 03 mu gihe Manizabayo Eric yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 37 n’amasegonda 07.

Kuri iki cyumweru shampiyona y’igihugu irakomeza aho baraza gusiganwa mu muhanda aho mu cyiciro cy’abakuze n’abatarengeje imyaka 23 baraza kuva I Ngoma berekeza I Kigali urugendo rw’Ibirometero 187 mu gihe ingimbi n’abagore barakora ibirometero 99,5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa