skol
fortebet

AFCON 2019: Algeria yongeye gutera ubwoba abakeba mu gihe RDC yasebejwe n’ikirwa

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Algeria yongeye kugaragaza ko uyu mwaka ushobora kuba uwayo igatwara igikombe cya Afurika Iheruka gutwara mu mwaka wa 1990,kuko yanyagiye Guinea ibitego 3-0 mu gihe RDC yasezerewe nabi na Madagascar yayitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho banganyije ibitego 2-2 mu minota 120.

Sponsored Ad

Algeria itarinjizwa igitego muri iri rushanwa ry’uyu mwaka,yafashe Guinea iyikubita ibitego 3-0 mu buryo bworoshye ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Mohamed Youcef Belaili kunmunota wa 24, Riyad Mahrez ku munota wa 57 na Adam Ounas ku munota wa 82.

Mu wundi mukino wabaye muri 1/8,ikipe ya RDC yasezerewe na Madagascar kuri penaliti nyuma y’aho banganyije ibitego 2—2 mu minota 120.

Madagascar ikomeje gutungurana,yafunguye amazamu ku munota wa 09 ku gitego cyiza cyane cya Ibrahim Amada,wateye ishoti rigakubita igiti cy’izamu ujya mu izamu.

RDC yahise yikubita agashyi,yishyura iki gitego ku munota wa 21 gitsinzwe na Cedric Bakambu ku mupira mwiza yahawe na Ngonda.Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Ikipe ya Madagascar yaruhijwe na RDC mu gice cya kabiri,yibye umugono RDC ku munota wa 77,iyitsinda igitego cyatsinzwe na Faneva Andriatsima Madagascar n’umutwe ku mupira yakatiwe neza na Romain Metanire.

RDC yasatiriye bikomeye Madagascar ishaka kwishyura iki gitego gusa umusifuzi ntiyayibanira kuko yayimye penaliti yagaragariye buri wese ubwo Yannick Bolasie yategerwaga mu rubuga rw’amahina.

Ku bw’amahirwe RDC yabonye koloneri ku munota wa 90 yatewe neza na Meschack Elia ahereza umupira mwiza Chancel Mbemba awutera umutwe biba bibaye 2-2.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongereyeho 30 itahiriye RDC kuko yahushije ibitego byinshi byabazwe cyane ko Madagascar yugariraga cyane.

Nyuma y’iminota 120,hakurikiyeho umwanya wo gutera penaliti,zahiriye cyane Madagascar kuko yinjije 4 zose mu gihe RDC yahushije 2 zirimo iya mbere ya Marcel Tisserand na Yannick Bolasie wahushije iya 4 mu gihe Bakambu na Paul-Jose M’Poku bazinjije.Madagascar yatsinze kuri penaliti 4-2 ihita ikatisha itike yo kuzakina na Algeria muri 1/4.

Kuri uyu wa Mbere,ikipe ya Cote d’Ivoire irakina na Mali saa kumi n’ebyiri mu gihe Ghana na Tunisia barakina saa tatu.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa