skol
fortebet

AFCON 2019: Benin yakoreye amateka kuri Maroc ,Senegal isezerera Uganda

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Benin yatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Africa ubwo yasezereraga Maroc kuri Penaliti 4-1 mu gihe Senegal yahagaritse Uganda yari ifite inzozi zo kugera kure hashoboka mu gikombe cy’Afurika.

Sponsored Ad

Benin yafatwaga nk’insina ngufi imbere ya Maroc,yanze gucibwaho ikoma, niko kuyisezerera mu buryo benshi batatekerezaga iyitsinze kuri penaliti 4-1 nyuma y’aho iminota 120 yarangiye ari igitego 1-1 bituma ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cya Africa bwa mbere mu mateka yayo.Benin yari imaze imyaka 9 ititabira AFCON.

Benin yafungaga izamu igacungira ku mipira Maroc itakaje,yibye umugono Maroc ifungura amazamu ku munota wa 53 ku gitego cyatsinzwe na Moise Adilehou ku mupira mwiza yateresheje ukuguru uvuye muri koloneri.

Maroc yakinaga umupira mubi wo guhererekanya ariko ntibagere mu izamu,yagize amahirwe myugariro wa Benin witwa Jordan Adeoti akora ikosa rikomeye ryo gushaka gucenga Mbark Boussoufa amwambura umupira ahita awuhereza Youssef En-Nesyri wari usigaranye n’umunyezamu Allagbe niko kwishyurira igitego maroc ku munota wa 76.

Maroc yakomeje kotsa igitutu Benin yari yatangiye kunanirwa nibwo ku munota wa 90 w’umukino Achraf Hakimi yinjiraga mu rubuga rw’amahina Stephane Sessegnon aramutega bihesha Maroc penaliti,yahushijwe na Hakim Ziyech wayikubise igiti cy’izamu ijya hanze.

Nyuma y’iminota 90 amakipe anganya igitego 1-1,hongereweho iminota 30 yagoye ikipe ya Benin kuko ku munota wa 97 umukinnyi wayo witwa Khaled Adenon yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo idasobanutse bimuviramo umutuku.Umusifuzi Helder Martins de Carvalho wo muri Angola yagiye afatira ibyemezo bidakwiriye ikipe ya Benin.

Nubwo Benin yasigaye ari abakinnyi,Maroc ntiyabibyaje umusaruro kuko mu minota 23 yananiwe kubona igitego nubwo yaje guhusha igitego cyabazwe nyuma y’aho Hakim Ziyech yahawe umupira mu rubuga rw’amahina ahagaze wenyine akawutera mu bicu.

Nyuma y’iminota 120 amakipe yombi anganya igitego 1-1,hatewe penaliti zahiriye Benin kuko Maroc yinjije imwe ihusha 2 za Youssef En-Nesyri na Sofiane Boufal mu gihe Benin yinjije 4 zose.

Mu wundi mukino wakurikiyeho,Senegal yari yitezwe na benshi,yatsinze Uganda igitego 1-0 cyatsinzwe na Sadio Mane ku munota wa 15 w’umukino,nyuma y’umupira mwiza yahawe na M’Baye Niang.

Senegal yakinnye nk’ikipe nkuru,yaje kubona amahirwe yo kubona igitego cya kabiri ubwo ku munota wa 61 Dennis Onyango yakandagiraga Sadio Mane mu rubuga rw’amahina bituma Senegal ihabwa penaliti.

Nkuko byagenze kuri Kenya,Sadio Mane yayiteye umunyezamu Onyango ayikuramo bituma uyu rutahizamu wa Liverpool atakarizwa icyizere ku bijyanye no gutera penaliti.

Muri ¼ cy’irangiza Benin izahura na Senegal mu gihe uyu munsi hateganyijwe imikino y’ishyiraniro irimo urahuza Nigeria na Cameroon saa 18h00 mu gihe Misiri iresurana na Afurika y’Epfo saa tatu.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa